English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Yandurira mu mibonano mpuzabitsina: Buri segonda umuntu yandura  virusi ya Herpes ku Isi.

Nibura abantu miliyoni 846 bafite imyaka hagati 15 na 49 banduye indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina yitwa Herpes, nk’uko ubushakashatsi bwashyizwe hanze n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS bubigaragaza.

Ubu bushakashatsi buvuga ko buri segonda umuntu yandura iyi virusi ya herpes, mu mwaka hakaboneka ubwandu miliyoni 42.

Iyi virusi yandurira mu mibonano mpuzabitsina, mu matembabuzi y’umuntu uyanduye ndetse n’umubyeyi ashobora no kuyanduza umwana we amubyara.

Abantu benshi ntibagaragaza ibimenyetso by’iyi ndwara ariko bimwe mu bimenyetso biyiranga ni udusebe ku myanya y’ibanga ndetse no ku munwa, no kujya kwihagarika ukababara.

Ibi bimenyetso bishobora kuza bigakira ariko bikajya bihora bigaruka. Iyi virusi nta muti igira ndetse nta n’urukingo icyakora hari imiti igabanya ubukana.

Inzobere mu by’ubuzima zivuga ko hakwiye kujyaho ingamba zo kwirinda iyi ndwara, hagashakwa imiti n’inkingo byo kuyirwanya kuko iyi ndwara yongera n’ikwirakwizwa ry’Agakoko gatera sida.

Umuyobozi muri OMS ushinzwe kurwanya Agakoko gatera SIDA, Hepatite n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, Meg Doherty yagize ati “Uburyo bwiza bwo kwirinda n’imiti birakenewe byihutirwa cyane kugira ngo bigabanye ikwirakwira ry’iyi ndwara ya herpes bigabanye no gukwirakwiza Agakoko gatera sida.’’

Iyi ndwara ya herpes ibamo amoko abiri. Ubwoko bwa mbere ni ubwandurira mu matembabuzi yo mu kanwa, ubwoko bwa kabiri ni ubwandurira mu mibonano mpuzabitsina.



Izindi nkuru wasoma

Nyamasheke: Ubuzima bw’abanyura ku kiraro cya Kamiranzovu buri mu kaga.

Yakoze impanuka arapfa: Menya inkuru y’incamugongo yaburijemo ibyishimo by’ibirori by’ubukwe.

Nyamasheke umugore arahigwa bukware nyuma yo kujomba icyuma umugabo we akaburirwa irengero.

Ubushakashatsi: Abagore bageze mu zabukuru bakunda imibonano mpuzabitsina kukigero cya 70%.

Abacuruzi bemera ko ubucuruzi bwagize uruhare rwa 19% mu rwego rwa serivisi.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-12 08:24:56 CAT
Yasuwe: 46


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Yandurira-mu-mibonano-mpuzabitsina-Buri-segonda-umuntu-yandura--virusi-ya-Herpes-ku-Isi.php