English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Yaraye mu gihome nyuma yo kwanga guhaguruka mu myanya y’abafite ubumuga.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umufana wa Rayon Sports wagaragaye ku mukino wayihuje na APR FC yambitswe amapingu, yaziraga kwanga guhaguruka mu myanya y’abafite ubumuga muri Stade Amahoro bituma atabwa muri yombi.

Binyuze ku rubuga rwa X,Polisi y’u Rwanda kuri iki Cyumweru, nyuma yo kubazwa n’umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga icyo uyu mufana yazize.

Polisi y’u Rwanda yavuze ko  “Uyu yafashwe nyuma yuko yicaye mu mwanya wahariwe abantu bafite ubumuga muri Stade Amahoro, agirwa inama yo kuwuhagurukamo aranga. Tuboneyeho kwibutsa abafana n’abakunzi b’umupira w’amaguru ko kubahiriza amategeko n’amabwiriza byimakaza ituze n’umutekano mu gihe baje kureba umupira. Murakoze.”

Uyu mukino wahuje APR FC na Rayon Sports wabaye ku wa Gatandatu. Warangiye amakipe yose aguye miswi anganya ubusa ku busa.



Izindi nkuru wasoma

Yarekuwe nyuma yo kumara imyaka ine mu gihome azira gutuka Imana gusa ngo ubwoba ni bwose.

Yapfuye rubi: Banze gushyingura umukobwa kubera inyamaswa zasohokaga mu myanya y’ibanga ye.

Byiringiro Lague nyuma yo gutandukana na Sandvikens IF ashobora kwisanga muri Rayon Sports.

General Muhoozi yagaragaje amarangamutima ye nyuma y’urupfu rw’umusirikare wiyahuye.

Rusizi: Abantu 20 batangiriye umwaka 2025 mu gihome nyuma yo gufatirwa mu mukwabo.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-09 11:05:29 CAT
Yasuwe: 60


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Yaraye-mu-gihome-nyuma-yo-kwanga-guhaguruka-mu-myanya-yabafite-ubumuga.php