English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Yitiriwe umuhanda muri Leta ya  California amaze imyaka 27 apfuye.

 

 

Umuraperi wamamaye cyane uzwi ku izina rya Tupac Shakur ,umaze imyaka 27 apfuye  yitiriwe  umuhanda mu mujyi wa Oakland ,muri Leta ya California.

Uyu muhango wari witabiwe nabo mu muryango we ubera mu gace yari atuyemo mu mwaka w’I 1990. muri aka gace uyu muhanzi afatatwa nk’Umwami mu injyana ya hip-hop.

‘Sekyiwa Set Shakur’ mushiki wa Tupac Shakur yavuzeko iki gikorwa cyamushimishije aho ari hose kuko yahoze aharanira amahoro mu muryango mugari wabatuye mu mugi wa Oakland.

Tupac muri uyu mujyi afatwa nk’umuntu wagiye aharanira ko uyu mujyi utera imbere baka mufata nk’intangarugero nk’umuntu utaratinyaga kuvuganira rubanda.

Ibi byashimangiwe n’umuraperi uzwi nka E-40 agira ati”yavugiye abaturage bacu ,umuco wacu ,ni umuraperi ukomeye cyane kurusha abandi bose bagerageje kubikora” .

Umuraperi Tupac yishwe arashwe, ubu hatangiye urubanza ku iraswa rye  ruregwamo Duane Keffe D Davis ukurikiranyweho icyaha cyo guhitana uyu muraperi.

Muri nyakanga 2023 nibwo polisi ya Las Vegas yatangaje ko yasatse urugo rw’umuntu ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uyu muraperi utarahise utangazwa amazina.

Tupac yishwe arasiwe mu modoka ya BMW,yaje gupfira mu bitaro nyuma y’iminsi itandatu arashwe.



Izindi nkuru wasoma

Rubavu: Abarwanyi batatu baturutse mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR bishyikirije Leta y’u Rwanda.

Afande Kagame aramutse ampaye ubutaka muri Kigali nahubaka Hoteli -Gen. Muhoozi.

Bitunguranye Byiringiro Lague wifuzwaga cyane na Rayon Sports, yasinye umwaka n’igice muri Police

Abantu 12 bakubiswe n’inkuba bane muri bo bahita bitaba Imana.

Abiga mu mwaka wa Mbere muri Kaminuza y’u Rwanda barataka gutinda guhabwa mudasobwa.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-11-06 16:50:39 CAT
Yasuwe: 246


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Yitiriwe-umuhanda-muri-Leta-ya--California-amaze-imyaka-27-apfuye.php