English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Young Grace yasohoye indirimbo ya mbere mu zo yakoreye i Dubai yise Zip It

 

 

Abayizera Marie Grace benshi bazi nka Young Grace mu muziki w’u Rwanda, yasohoye indirimbo yise ‘Zip it’,ni indirimbo  ya mbere ashyize hanze mu zo aherutse gukorera i Dubai.

Muri Werurwe 2021 nibwo Young Grace ari kumwe na musaza we King Philosophe berekeje mu Mujyi wa Dubai, aha banahahuriye n’umuvandimwe wabo Queen Edouige utuye ku mugabane w’u Burayi.

Nyuma y’amezi hafi atatu avuye i Dubai, Young Grace yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Zip It’ yakoreyeyo.

Nubwo ariko ari iyi ndirimbo yahereyeho, Yang Grace yavuze ko afite n’izindi yakoreye i Dubai.

Ubwo yari abajijwe ku mishinga yakoreye muri uyu mujyi, Young Grace yagize ati “Mfite n’ibindi bikorwa nakoreyeyo, ariko kuri iyi nshuro ndumva nshaka kuvuga kuri ‘Zip it’ kuko niyo nshya nasohoye.”

Grace ubwo yari Dubai aho yakoreye indirimbo

Uyu muhanzikazi yanaboneyeho gusobanura ko atigeze ajya gukorera amashusho i Dubai kuko hari ibyo yari yabuze mu Rwanda, ahubwo ngo ni uko ari ibintu byahuriranye ariyo agahita afatirayo amashusho.

Ati “Nta kintu naringiye gushaka i Dubai wavuga ko kitaba inaha, wenda reka mvuge ubutayu, nagiye ngiye gutembera birangiye nifuje kuhakorera indirimbo.”

Indirimbo ‘Zip It’ yasohotse mu buryo bw’amashusho nyuma y’igihe gito uyu muhanzikazi ayisohoye mu buryo bw’amajwi.

Amajwi yayo yakozwe na Evydecks mu gihe amashusho yo yafashwe anatunganywa na King Philosophe.

 



Izindi nkuru wasoma

Imodoka ya RITCO yavaga i Rubavu ijya i Kigali yakoreye impanuka ikomeye i Kanyinya

Arteta yitabaje Pep Guardiola mbere yo gukura Real Madrid mu irushanwa: ‘Nari ngiye kumushimira’

Rayon Sports mu Gihirahiro: Robertinho na Mazimpaka bahagaritswe mbere y’urugamba na Mukura VS

Tanzani: Umunyapolitiki Tundu ari mu mazi abira mbere y’amatora ya 2025

Amateka ya Nubuhoro Jeanne wabaye Nyampinga wa mbere w'u Rwanda.



Author: Yves Iyaremye Published: 2021-06-01 17:43:42 CAT
Yasuwe: 661


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Young-Grace-yasohoye-indirimbo-ya-mbere-mu-zo-yakoreye-i-Dubai-yise-Zip-It.php