English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuhanzikazi Clarissa Karasira yakorewe ibirori byo kwitegura kwibaruka imfura


Ku Cyumweru tariki 8 Gicurasi 2022, nibwo Clarisse Karasira yakorewe ibi birori byo kwitegura imfura ye y’umuhungu n’umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie.

Ibi birori bya ‘Baby Shower’ byabereye ahitwa Gorham, mu rugo rwo kwa Naomie Lincoln ni muri Leta ya Maine.

Byateguwe bigizwemo uruhare n’Abanyarwanda basanzwe batuye muri uyu Mujyi barimo Divine Irakoze [Mama Igor], Honorine Gihozo, Micky Sindayigaya n’abandi.

Ni ibirori byari byitabiriwe n'incuti zayu muryango banakundira Karasira uburyo aririmbamo byari ibicika.

Ku wa 1 Gicurasi 2021, Clarisse Karasira na Dejoie bemeranyije kubana nk’umugabo n’umugore mu bibi no mu byiza, mu muhango wabereye mu rusengero rwa Christian Life Assembly ruherereye i Nyarutarama muri Kigali.

Ubukwe bwabo bwitabiriwe n’abarimo umuhanzikazi Mariya Yohana, Nyiranyamibwa Suzanne, Mariya Uwanjye Mukuru wa Mutamuliza Annonciata [Kamaliza] wari uhagarariye umuryango wabo.



Izindi nkuru wasoma

Yakoze impanuka arapfa: Menya inkuru y’incamugongo yaburijemo ibyishimo by’ibirori by’ubukwe.

Uwahoze ari umugore wa Jose Chameleone yashimiye umwana wabo w’imfura.

Uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi yandikiwe urwandiko rumutera ubwoba, 2 batawe muri yombi.

Imiryango iharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yihuje.

Umutwe w’umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wabonetse mu musarane.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2022/05/12 05:34:34 CAT
Yasuwe: 504


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
karasira-yakorewe-ibirori-byo-kwitegura-kubyara-imfura.php