English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuryango w'umuhanzi Patient Bizimana wibarutse imfura

Patient Bizimana n’umugore we Karamira Uwera Gentille bari mu byishimo byo kwibaruka imfura, umwana w’umuhungu wavutse mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Nzeri 2022.
Uyu muhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yemeje ko babyaye umwana w’umuhungu, wavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho umugore we asanzwe aba.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Bizimana yashimye Imana, ati "Uwiteka yadukoreye ibikomeye natwe turishimye, umuryango wanjye na Gentille turashimana Imana cyane ku bw’umwana w’umuhungu iduhaye kandi ikaba itugiriye ubuntu bwo kuba mu muryango mugari w’ababyeyi! Ihabwe icyubahiro."
Ku wa 20 Ukuboza 2021 nibwo Patient Bizimana n’umugore we basezeranye imbere y’Imana, umuhango wabereye muri Evangelical Restoration Church i Masoro.
Ni ubukwe bwaririmbwemo n’abahanzi nka Gaby Kamanzi na Simon Kabera, ndetse Patient Bizimana aririmbira umugore we.



Izindi nkuru wasoma

Umuryango w'abantu batanu wapfiriye mu mpanuka y'imodoka

Perezida Kagame yakiye Alice Wairimu umwe mu bayobzi bakuru b'umuryango w'Abibumbye

Umuryango wa Ezra Mpyisi wamuritse igitabo yasize yanditse

William Ruto arashinja umuryango Nyamerika gutera inkunga imyigaragambyo

Umusore watutse Perezida Museveni n'umuryango we yakatiwe urumukwiye



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2022/09/23 17:25:58 CAT
Yasuwe: 287


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
umuryango-wumuhanzi-patient-bizimana-wibarutse-imfura.php