CONGO : DRC yiyemeje guhangana n' u Rwanda mu kwizera ubufasha bwa SADC
Ni mu ruzinduko rumaze iminsi rw’umukuru w’ingabo wungirije mu bikorwa bya gisirikare , bamaze igihe bagirira mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’amajyepfo .
Mej. Gen.Chico Tshitambwe yatangaje ko uku kujyendererana kugamije ubufatanye mubya gisirikare buzabafasha guhangana n’u Rwanda ndetse n’umutwe witwaje intaro wa M23 bahanganye .
Ati” Tugomba gukomeza ubufatanye mubya gisirikare na’akarere ndetse hagati yacu na SADC , tugomba gutsinda intambara duhanganyemo n’ u Rwanda kandi tugomba kwisubiza uduce twose M23 yigaruriye nta mishyikirano ibayeho hagati yacu .
Ni mu gihe DRC ikomeje kujyereka ibibazo byayo k’u Rwanda ifitanye n’umutwe witwaje intaro wa M23 uvugako uharanira uburengazira by’abanyekongo bavuga ikinyarwanda bakomeje gutotezwa no kwicwa . Congo ivuga ko itazahwema kurwana ndetse igafata uduce M23 yigaruriye .
Congo ikomeje kugaragaza ko itishimiye imyanzuro y’inama z’abakuriu b’ibihugu zakomeje gufata harimo no kugirana imishyikirano n’uyumutwe wa M23 . Inama iheruka y’abakuru b’ibihugu by’umuryango w’iburasirazuba wari wanzuye ko uyumutwe ndetse n’iyindi ikorera muri Congo igomba kurambika intwaro hasi ndetse no gucyura impunzi za leta ya Congo.
U Rwanda ruvuga ko ruzakomeza guha Congo ubufasha bwose binyuze mu masezerano yasinyiwe mu nama zabaye z’umuryango w’ A furika y’iburasirazuba.
Umwanditsi : MURWANASHYAKA Sam
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show