English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

 CONGO :   DRC  yiyemeje guhangana n' u Rwanda  mu kwizera ubufasha bwa SADC

Ni mu ruzinduko rumaze iminsi rw’umukuru w’ingabo wungirije mu bikorwa bya gisirikare  , bamaze igihe  bagirira mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’amajyepfo .

Mej. Gen.Chico Tshitambwe yatangaje ko uku kujyendererana kugamije ubufatanye mubya gisirikare buzabafasha guhangana n’u Rwanda ndetse n’umutwe witwaje intaro wa M23 bahanganye .

Ati” Tugomba gukomeza ubufatanye mubya gisirikare na’akarere ndetse hagati yacu na SADC , tugomba gutsinda intambara duhanganyemo n’ u Rwanda kandi tugomba kwisubiza uduce twose M23 yigaruriye nta mishyikirano ibayeho hagati yacu .

Ni mu gihe  DRC ikomeje kujyereka ibibazo byayo k’u Rwanda ifitanye n’umutwe witwaje intaro wa M23 uvugako uharanira uburengazira by’abanyekongo bavuga ikinyarwanda bakomeje gutotezwa no kwicwa . Congo ivuga ko itazahwema kurwana ndetse igafata uduce M23 yigaruriye .

Congo ikomeje kugaragaza ko itishimiye imyanzuro y’inama z’abakuriu b’ibihugu zakomeje gufata harimo no kugirana imishyikirano n’uyumutwe wa M23 . Inama iheruka y’abakuru b’ibihugu by’umuryango w’iburasirazuba wari wanzuye ko uyumutwe ndetse n’iyindi ikorera muri Congo igomba kurambika intwaro hasi ndetse no gucyura impunzi za leta ya Congo.

U Rwanda ruvuga ko ruzakomeza  guha Congo ubufasha bwose binyuze mu masezerano yasinyiwe mu nama zabaye z’umuryango  w’ A furika y’iburasirazuba. 

 

Umwanditsi : MURWANASHYAKA Sam



Izindi nkuru wasoma

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule yabonye indi kipe.

Abaturage bo mu cyaro cya Liria bahawe serivise z'ubuvuzi n'ingabo z'u Rwanda

Meteo Rwanda yasobanuye iby'imvura igiye kugwa mu mezi atatu ari imbere

Umuyobozi wa UNMISS yashimye byimazeyo umuhate w'ingabo z'u Rwanda

Perezida yatahanye akanyamuneza ubwo u Rwanda rwatsindaga Argentine



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-02-22 12:12:30 CAT
Yasuwe: 448


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/-CONGO----DRC--yiyemeje-guhangana-n-u-Rwanda--mu-kwizera-ubufasha-bwa-SADC.php