Abaturage bo mu cyaro cya Liria bahawe serivise z'ubuvuzi n'ingabo z'u Rwanda
Itsinda ry'ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'umuryango w'abibumbye bwo kugarura amahoro muri Sudani y'Epfo zahaye serivise z'ubuvuzi abanya-Sudani y'Epfo bari mu byiciro bitandukanye.
Ni igikorwa cyakozwe hagati ya tariki ya 19 kugeza ku ya 22 Kanama 2024 mu cyaro cya Liria giherereye muri Leta ya Central Equatorial.
Iki ni kimwe mu bikorwa ingabo z'u Rwanda zakoze byo gufasha abaturage bo muri Sudani y'Epfo dore ko atari ubwa mbere ingabo z'u Rwanda zikora ibikorwa by'ubuvuzi mu bihugu bitandukanye zicungamo umutekano.
Ku bufatanye n'indorerezi za gisirikare zoherejwe n'ubuyobozi bwa UNMISS, abasirikare b'u Rwanda kandi baganiriye n'abaturage bo muri icyo cyaro hamwe n'abayobozi babo kugirango bamenye imitererere y'umutekano w'ako gace.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show