AMAKURU MASHYA: Gahunda yo kwita Izina Abana b’ingagi yasubitswe.
Haburaga iminsi mike ngo ibirori byo ‘Kwita Izina’ abana b’Ingagi bibe ku nshuro yayo ya 20, byari biteganijwe ko uyu muhango uzabera mu Kinigi ku wa Gatanu tariki ya 18 Ukwakira 2024, kugeza ubu iki gikorwa cyamaze gusubikwa ku mpamvu zitatangajwe.
Nk’uko byagaragaye mu itangazo rya shyizwe hanze n’ Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere mu Rwanda, RDB, ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 8 Ukwakira 2024 ribisobanura.
Ryagiraga riti ‘’ “Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere ruratangaza isubikwa ryo Kwita Izina 2024. Indi tariki izaberaho ibi birori byo Kwita Izina Abana b’Ingagi izatangazwa.”
Hari hashize ukwezi n’igice ibirori byo Kwita Izina bitangajwe, ndetse mu kwezi gushize hakaba hari habaye ikiganiro n’itangazamakuru gisobanura uko imyiteguro ihagaze, akaba ari naho hatangarijwe ko Abana b’Ingagi bazitwa amazina, ari 22.
Nk’uko bimaze kumenyerezwa umuhango wo kwita Izina witabirwa n’abaturutse impande zose z’Isi biganjemo ibyamamare n’abayobozi mu nzego zifite aho zihuriye no kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange.
Kuva mu 2005 ni bwo Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kugira Umuhango wo Kwita Izina igikorwa gihoraho, kiba mu rwego rwo kubungabunga ingagi, gushimira abazitaho mu buzima bwa buri munsi no kwishimira iterambere ryazo ku baturiye aho ziba.
Mbere ya 2018 umusaruro w’ubukerarugendo wabaga ari miliyoni $180 mu mu gihe imibare iheruka igaragaza ko mu 2023, ubukerarugendo bwinjije agera kuri miliyoni $620
Abana b’ingagi 345 ni bo bamaze guhabwa amazina kuva watangira muri 2005.
Nsengimana Donatien.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show