English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ari mu kaga gakomeye:  Uwatanze amakuru kuri Kaminuza ya UR Huye ari gushakishwa uruhindu.

Mu  Karere ka Huye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, hari umunyerhuri witwa Umukundwa Liliane urimo gutabaza nyuma y’uko atanze amakuru ko muri iyi Kaminuza  nta internet bagira.

Uyu munyeshuri  ibi yabitangaje ubwo yandikaga ku rubuga rwe rwa x rwahoze rwitwa twitter ko bafite ikibazo cya internet muri iyi kaminuza yabo, ko bibangamira imyigire yabo.

Yagize ati ‘’Good morning @KabagambeI, Ni gute Kaminuza NKURU y'u Rwanda imara amezi arenga atanu itagira internet? Dore uko ikibazo giteye, Twafunguye mukwa cyenda 2024 batubwiraga ko ikigo cyari cyarafunze, batubwiye ko nta mpamvu bari kugura Internet kandi abanyeshuri batiga. Birakomeza.’’

Ubu butumwa bw’uyu munyeshuri bwahise busubizwa n’ubuyobozi butandukanye bw’iyi kaminuza, bwose bwemeje ko hari ikibazo cya internet , ariko ko biri gukorwa kugira ngo gikemuke.

Ubwo yari amaze gutanga ubu butumwa uyu munyeshuri, yahise atangira guhigwa bukware, ku buryo bukomeye.

Ubu ifoto ye ikomeje guherekanwa imbere muri kaminuza no mu ma groupe ya WhatsApp’ ngo uwaba amuzi atange amakuru.

Umukundwa Liliane yanditse kandi ko bimuteye impungenge ngo kuko hari n’abayobozi b’abanyeshuri (ba Cepin) babwiwe ko uwaba amuzi akamuhishira bimugwa nabi.

Uyu munyeshuri yanditse ku rubuga rwa X atabaza agira ati ‘’Nyuma yo gusobanuza ikibazo cya internet muri Kaminuza NKURU y’u Rwanda, ndimo gushakishwa muri Campus yose nkaho hari icyaha nakoze. Ese ibi birakwiye Bwana @KabagambeI? Ndumva mfite ubwoba. Ndumva ndimo guhigwa kandi mfite ubwoba nukuri” yakomeje agira ati” Bari guhererekana ifoto indanga mu matsinda atandukanye ya WhatsApp banshakisha. Noneho muri group yaba CP na ba Cepine bababwiye ngo niba hari CP cyangwa Cepine unzi akaba yanze kumvuga, ngo ingaruka ziri bumubeho aze kuzirengera.’’

Uyu munyeshuri yavuze ko akaneye ubuvigizi ”kugira ngo hatazaba n’izindi ngaruka “mu masomo asanzwe yiga”.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Amakuru agezweho: Mashami Vincent yatandukanye na Police FC.

Ukuri ku bakozi b’akarere ka Rutsiro batawe muri yombi bakekwaho gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Igice cya 2 cya filime ya Squid Game kiri gukurikizwa imijugujugu muri Vietnam.

Ari mu kaga gakomeye: Uwatanze amakuru kuri Kaminuza ya UR Huye ari gushakishwa uruhindu.

Undi munyamakuru arasezeye! Ibyo wamenya kuri Lorenzo wari inyenyeri kuri Radio Rwanda.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-07 12:02:36 CAT
Yasuwe: 70


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ari-mu-kaga-gakomeye--Uwatanze-amakuru-kuri-Kaminuza-ya-UR-Huye-ari-gushakishwa-uruhindu.php