English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

APR FC mu gahinda kenshi umutoza wayo yitabye Imana

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 02 Mata mu ma saa saba z'amanywa nibwo hamenyekanye amakuru avugako uwari umutoza wa APR FC wongerera abakinnyi imbaraga ukomoka muri Tunisia Dr Adel Zrane yitabye Imana aguye mu rugo iwe.

Amakuru avugako Staff ndetse n'abakinnyi ba APR FC bamenye amakuru bagiye mu myitozo maze bahita basubira iwabo.

Ikipe ya APR FC ibinyujije ku mbuga nkoranyamabaga zayo zirimo na X yihanganishije umuryango wa Dr Adel Zrane  kuberako ari ibintu bibabaje kandi byabaye bitunguranye

Dr Adel yari afite amasezerano muri APR FC mu gihe cyingana n'umwaka umwe ,ayo masezerano yagombaga kurangirana n'uyu mwaka w'imikino.

Mu 2018 kugeza mu 2019 yatwaranye na Simba SC igikombe cya Shampiyona na Commnunity Shield ari kumwe n'umutoza mukuru w'umubiligi ,Patric Aussems.

Kuva mu 2019 kugera mu 2020 yatwaye ibikombe bitatu birimo Shampiyona,igikombe cy'igihugu na Community Sheild ari kumwe n'Umubiligi Sven Vandenbroeck.

Dr Adel yatoje mu yandi makipe atandukanye nka Etoile Sportif y'iwabo muri Tunisia,Al Ain yo muri Arabie Saoudite,Al-Wehdat Sportif Club yo muri Jordanie n'ikipe y'igihugu ya Maurtania kandi yitabiriye igikombe cya Afurika muri Cameroun.

Kugeza ubu icyateye urupfu rwa Dr Adel Zrane ntikiramenyekana 

 



Izindi nkuru wasoma

Vigoureux wamenyekanye mu kuzamura impano z’abakinnyi bakiri bato yitabye Imana.

AFCON2025Q:Nubwo nta kizere batanze Umutoza na Kapiteni bateguje ikizaba kuri Nigeria

APR FC yahinduye umuvuno ku bashaka kureba umukino wayo wo kwishyura

BNR yagabanuye urwukungo rwayo rugera kuri 6.5%

Rwanda Shima Imana 2024 yagarutse muri Stade Amahoro



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-04-02 15:08:39 CAT
Yasuwe: 92


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/APR-FC-mu-gahinda-kenshi-umutoza-wayo-yitabye-Imana.php