Abacuruzi bemera ko ubucuruzi bwagize uruhare rwa 19% mu rwego rwa serivisi.
Abatumiza bakanadandaza ibicuruzwa bemeranya n’ibikubiye mu cyegeranyo kivuga ko ubu bucuruzi bwagize uruhare rwa 19% mu rwego rwa serivisi mu gihembwe cya 3 cy’uyu mwaka bitewe n’uburyo leta yagiye iborohereza.
Urwego rwa Serivisi rwagize 49% by’umusarururo mbumbe w’Igihugu bitewe n’izamuka ry’uru rwego.
Bimwe mu byazamuye uru rwego birimo n’Umusaruro w’ubucuruzi buranguza n’ubudandaza wiyongereyeho 19%.
Bimwe mu byazamuye urwego rwa serivisi kandi birimo icyiciro cy’ikoranabuhanga n’itumanaho cy’iyongereyeho 19%.
Umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’abacuruzi batumiza bakanacuruza mu gihugu Dr. Joseph AKUMUNTU ahuza iri zamuka ry’umusaruro wabo n’inyoroshyo leta yagiye ibashyiriraho.
Mu bindi byazamuye uru rwego rwa servisi birimo n’Umusaruro w’ibikorwa by‘ubwikorezi nawo wiyongeraho 8%.
Umusaruro w’amahoteli na resitora wiyongereyeho 17%, uwa serivisi z’ibigo byimari n’ubwishingizi wiyongereyeho 15%.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show