English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abahanzi Juno Kizigenza na Ariel Wayz urukundo mu marembera

 

 

Urukundo hagati y’abahanzi Ariel Ways na Juno rwaba rugeze mu marembera niba Atari ukugira ngo bazamure amarangamutima y’abakunzi babo.

 

Intambara y’amagambo yatangiye gututumba hagati ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza bari bamaze igihe bagaragaza ko baba bakundana n’ubwo bitakunze kuvugwaho rumwe.

Nyuma y’amezi atandatu Ariel Wayz na Juno Kizigenza bavugwa mu rukundo, ndetse hanagaragara amafoto basangira ibyishimo byarwo,aho bagiye biyerekana basomana mu ruhame n’ibindi byahindutse.

Amakuru ahari nuko ku mbuga nkoranyambaga zacishwagaho amafoto n’amagambo y’urukundo rw’aba bahanzi,hatangiye guca amagambo y’amaganya ndetse no kwicuza ku mpande zombi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Ariel Wayz yagize ati “Gutenguhwa ntabwo bijya bishira, nibwiraga ko uyu atandukanye n’abandi ariko ndakeka naribeshye.”

Ni amagambo yatumye abakurikira uyu mukobwa batangira kwibaza ibyamubayeho, bamwe batangira gukeka ko yaba ari Juno Kizigenza ari kubwira.

Abibwiraga iby’uko Ariel Wayz yabwiraga Juno Kizigenza ntibatinze kubona igisubizo, kuko uyu musore nawe abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagaragaje ko arambiwe ibimeze nk’ikinamico yabagamo.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Juno Kizigenza yagaragaje ko yasubiye kubaho adafite umukunzi.

Uku gusa no guterana amagambo ariko baterura, kwakurikiwe n’uko aba bahanzi bamaze kurekera gukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.

Yaba Ariel Wayz na Juno Kizigenza nta n’umwe uri gukurikira undi ku rukuta rwa Instagram.

Iby’urukundo rwatangiye kuzamo agatotsi hagati ya Juno Kizigenza na Ariel Wayz byatangiye kuvugwa cyane mu mezi atandatu ashize ubwo bari bamaze gukorana indirimbo Away.

Ni kenshi bagaragaye bifashe amafoto yabaga agamije gushimangira ko baba bakundana nubwo ku rundi ruhande abakrikirana imyidagaduro y’u Rwanda batasibaga kugaragaza ko baba bashaka gukomeza kuvugwa cyane yaba ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru.

Ivomo:Igihe

 



Izindi nkuru wasoma

Abahanzi nka Riderman,Platin P, Bull Dog n'abandi benshi bagiye gutaramira ku Kivu

Abahanzi barimo Juno Kizigenza bagiye gutaramira i Karongi

APR FC yaciwe miriyari imwe kugirango yegukane kizigenza wo muri Brukina Faso

M23 yatangajeko urukundo hagati yabo n’abaturage ruri kurushaho kwiyongera

Abahanzi bakomeye mu Rwanda barahurira i Rubavu mu gitaramo cya ‘Tour du Rwanda Festival’



Author: Yves Iyaremye Published: 2021-12-29 08:59:38 CAT
Yasuwe: 560


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abahanzi-Juno-Kizigenza-na-Ariel-Wayz-urukundo-mu-marembera.php