English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abakorera ingendo ziva mu Rwanda bashyiriweho amabwiriza mashya yo kwirinda Marburg.

Ejo ku wa 9 Ukwakira 2024, Minisiteri y’Ubuzima yashyize hanze  itangazo, rireba abashaka gukorera ingendo hanze y’u Rwanda.

MINISANTE  yavuze ko abashaka gukora ingendo ziva mu Rwanda zerecyeza hanze yarwo, basabwe kujya babanza kuzuza ifishi y’isuzuma ry’amakuru ku bimenyetso by’icyorezo cya Marburg, ndetse abahuye n’abanduye iyi ndwara n’abafite ibimenyetso byayo bakaba batemerewe gukora ingendo hatarashira iminsi 21.

Iri tangazo rikomeza risobanura ko buri muntu wese ugiye gukora ingenzo ziva mu Rwanda zerkeza mu kindi gihugu, ko ari Ngombwa kwuzuza ifishi y’isuzuma ry’amakuru ku bimenyetso bya Marburg mu masaha 24 abanziriza urugendo rwawe.

Ibi bikazajya bikorwa hakoreshejejwe  uburyo bw’ikoranabuhanga, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Marburg, bityo bakaba bazuzuza ibizasabwa bakoresheje  code ya QR.

Umuntu warahuye n’uwanduye Marburg, ntiyemerewe gukora urugendo hatarashira iminsi 21 nyuma yo guhura n’uwanduye, cyangwa mu gihe yaba afite ibimenyetso by’uburwayi nk’uko MINISANTE yabitangaje.

Donatien Nsengimana.



Izindi nkuru wasoma

Rubavu: Abarwanyi batatu baturutse mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR bishyikirije Leta y’u Rwanda.

Undi munyamakuru arasezeye! Ibyo wamenya kuri Lorenzo wari inyenyeri kuri Radio Rwanda.

Abiga mu mwaka wa Mbere muri Kaminuza y’u Rwanda barataka gutinda guhabwa mudasobwa.

Menya unasobanukirwa byimbitse n’indwara ya Malariya ikomeje kwiyongera mu Rwanda.

Menya amateka y'umutoza wa Rayon Sports Robertinho wagarutse mu Rwanda.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-10 08:17:35 CAT
Yasuwe: 135


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abakorera-ingendo-ziva-mu-Rwanda-bashyiriweho-amabwiriza-mashya-yo-kwirinda-Marburg.php