English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abanyeshuri batagereye kugihe  ku bigo by’amashuri  bigaho  bagaragaje imbogamizi bahuye nazo.

 

Bamwe mu banyeshuri biga bacumbikirwa kubigo by’amashuri bitandukanye, bavuga ko kuba baratinze kugera mubigo by’amashuri  ko batabitewe n’agasuzuguro cyangwa kutabiha agaciro ,ahubwo ko bamwe babitewe n’amikoro macye y’imiryango yabo bikaba aribyo byabakomye mu nkokora yo kutabonera ibikoresho ku gihe muri rusange.

 Gare ya Nyabugoogo ho mu Mujyi wa Kigali, niho hagaragaye abanyeshuri benshi aho bari bari gufati imodoka ziberekeza kubigo by’amashuri bigaho. Ni mu gihe  ingenga bihe  ingaragaza uko  abanyeshuri bazasubira kubigo by’amashuri  yagombaga kurangira  mu mpera z’icyumweru gishize.

 

Kuba abanyeshuri batarubahirije   ingengabihe  bari batangarijwe  byatumye habaho ibura ry’imodoka  ndetse bibera imbogamizi abaturage  kubera ko babuze imodoka ziberekeza mu bice baganagamo.

Ni mu gihe  ikigo gishinzwe Ubugenzuzi  bw’Amashuri n’Ibizamini  NESA  cyatangaje ko kiri gukorana n’izindi nzego  kugira ngo abanyeshuri bakomeze koherezwa  kujya ku mashuri bigaho.

 Umuyobozi mukuru ushizwe Ireme  ry’Uburezi  muri  NESA  Bwana  Kavutse Vianney Augustin, yagize ati’’ Hari ikipe ngari irimo RURA  na  Police  bari gufasha abanyeshuri  muri serivisi  zitandukanye  bicyo bigatuma abanyeshuri boroherezwa muri rusange.’’

 

NESA  yafashije  abanyeshuri  abanyehuri bagiye  bahura n’ibibazo  bitandukanye, birimo kubura imodoka  zagombaga kubageza aho biga,banabafashije  kandi kubona aho bacumbika banabashakira ifunguro, ubundi bakanafashwa  kwerekeza kubigo by’amashuri bigaho  ku munsi ukurikiye ho.



Izindi nkuru wasoma

Abanyeshuri batagereye kugihe ku bigo by’amashuri bigaho bagaragaje imbogamizi bahuye nazo.

G.S SYIKI TSS-RUTSIRO:ISOKO RYO KUGURA NO KUGEMURA IBIRIBWA BY'ABANYESHURI,IBIKORESHO BISHIRA BYO KW

Nigeria:Ibyihebe byashimuse abanyeshuri 20 bigaga muri Kaminuza

Ibigo bya Leta bibyara inyungu byasabwe gufatira isomo ku bigo byikorera

Uburezi:Umubare w'abanyeshuri basibira ukomeje gutumbagira,Nyirabayazana n'inde?



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-11 15:32:24 CAT
Yasuwe: 26


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abanyeshuri-batagereye-kugihe--ku-bigo-byamashuri--bigaho--bagaragaje-imbogamizi-bahuye-nazo.php