English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ibigo bya Leta bibyara inyungu byasabwe gufatira isomo ku bigo byikorera

Impuguke mu bukungu zisanga kugira ngo ishoramari rya leta ryunguke, abahabwa inshingano zo kuricunga bakwiye kugira imyumvire yo guharanira inyungu nk'uko bikorwa mu bigo by'igenga.

Komisiyo y'Iterambere ry'Ubukungu n'Imari muri Sena y’u Rwanda yagaragaje ko ibigo Leta ishoramo imari bitera intambwe igana mu kunguka gusa ngo hakenewe gukomeza gusuzuma, gukurikirana no kugira inama buri kigo kugira ngo kinoze imikorere yacyo, kigere ku ntego.

Isesengura rya Komisiyo y'Iterambere ry'Ubukungu n'Imari muri Sena kuri Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya leta y'umwaka warangiye tariki 30 Kamena 2023 ku bigo bya leta bikora ishoramari, igaragaza ko bimwe mu muri ibyo bigo byagize ibibazo mu kubona inyungu, kubona amafaranga yo gukoresha (liquidity) no kwishyura imyenda.

Ibi kandi byiyongeraho ingorane zo kwishyura imyenda Leta yabifatiye bigiye gukora imishinga y’iterambere.

Iyo nguzanyo byafatiwe ikaba ingana na miliyari zisaga 275Frw.

Impuguke mu bukungu Straton Habyarimana na mugenzi we Teddy Kaberuka bavuga ko ishoramari leta ikora ku ruhande rumwe riba ritandukanye n'ishoramari ry'abikorera.

N'ubwo bimeze bityo ariko izi mpuguke mu bukungu zisanga abahabwa gucunga ibigo bya leta bikora ubucuruzi bakwiye kugira imyumvire yuko bacunga imari ikwiye kubyara inyungu nk'uko bikorwa ku bacunga imari y'abikorera.

Komisiyo y'Iterambere ry'Ubukungu n'Imari muri Sena yasanze hari ibigo bya leta bikora ishoramari bikomeje gutera intambwe nziza mu kunguka, gusa Senateri Nkusi Juvenali, Perezida w'iyo Komisiyo asanga hakwiye kongera imbaraga mu gukurikirana imikorere y'ikigo ku kindi hashingiwe ku mikorere yacyo.

Bimwe mu bigo nk'igishinzwe gukwirakwiza ingufu REG n'ibigishamikiyeho, NAEB na RTDA raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya leta y'umwaka warangiye tariki 30 Kamena 2023 ibigaragaza nk'ibikomeje gutera intambwe nziza kuko byabonye raporo nta makemwa mu kuzuza ibitabo by’ibaruramari no mu kubahiriza amategeko.

WASAC yo yateye intambwe ibona raporo yakwihanganirwa mu kubahiriza amategeko ariko mu kuzuza ibitabo by’ibaruramari iracyafite raporo igayitse.

Mu gihe Rwanda Polytechnics nta mpinduka yakoze muri 2022-2023 kuko ifite raporo yakwihanganirwa nk’uko byari bimeze mu 2021-2022.



Izindi nkuru wasoma

Abanyeshuri batagereye kugihe ku bigo by’amashuri bigaho bagaragaje imbogamizi bahuye nazo.

Ibigo bya Leta bibyara inyungu byasabwe gufatira isomo ku bigo byikorera

Perezida Kagame na mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu bagiranye ikiganiro

Uwari Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo yirukanwe

BNR yashyizeho amabwiriza aho abantu ku giti cyabo n’ibigo baguriza amafaranga abaturage



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-05 10:55:45 CAT
Yasuwe: 44


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ibigo-bya-Leta-bibyara-inyungu-byasabwe-gufatira-isomo-ku-bigo-byikorera.php