English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abasirikare 531 ba RDF barangije imyitozo idasazwe, Umugaba Mukuru abasaba guhora biteguye.

Kuri uyu wa 30 Mutarama 2025, mu Kigo cy’Imyitozo ya Gisirikare cya Nasho mu Karere ka Kirehe, habaye umuhango wo gusoza imyitozo yihariye y’abasirikare 531 ba RDF, bamazemo amezi 11 bahugurwa ku myitozo y’urugamba.

Aba basirikare, barimo abofisiye 46 n’abandi 485 bafite andi mapeti, binjiye mu itsinda ryihariye ry’ingabo (Special Operations Force).

Umuhango wo gusoza iyi myitozo wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga, washimiye aba basirikare kubera umuhate n’ubwitange bagaragaje.

Yabasabye gukoresha ubumenyi bahawe igihe cyose bahamagariwe kurinda ubusugire bw’igihugu.

Ubutumwa bw’Umugaba Mukuru wa RDF

Mu ijambo rye, General Muganga yagize ati: “Mugomba kuzakoresha imbaraga n’ubumenyi mwagaragaje mu gihe cyose muzaba muhamagariwe kurinda ubusugire bw’Igihugu cyacu. Mwitegure kuzuzuza ubutumwa nk’abari mu itsinda ry’ingabo zihariye.”

Yongeyeho ko ubumenyi bahawe bugiye gufasha Ingabo z’u Rwanda gukomeza kuzuza inshingano zazo no kwitegura gukemura ibibazo byose bishobora guhungabanya umutekano w’Igihugu.

Abahembwe nk’abahize abandi

Muri uyu muhango, abasirikare batatu bahize abandi bahawe ibihembo:

·         Captain Sam Muzayirwa – wabaye uwa mbere

·         Lieutenant Moise Butati Gakwandi – wabaye uwa kabiri

·         Nahemia Gakunde Kwibuka – wabaye uwa gatatu

Ubumenyi bahawe mu mezi 11 y’imyitozo

Aba basirikare batojwe mu buryo bwimbitse, bahabwa amasomo ajyanye n’amayeri n’amacenga y’urugamba. Imyitozo yabo yari ishingiye kuri:

·         Kurashisha imbunda ntoya n’iza rutura

·         Kurwanisha imbaraga z’umubiri

·         Urugamba rwo mu mazi no mu kirere

·         Gukoresha ikarita y’inzira mu bikorwa bya gisirikare

Intego y’iyi myitozo

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buvuga ko imyitozo nk’iyi igamije gukomeza gutegura abasirikare ba RDF kugira ngo babashe kuzuza inshingano zabo zo kurinda ubusugire bw’Igihugu. Ni uburyo kandi bwo gukomeza gutuma Abanyarwanda babaho batekanye, nta cyo bikanga.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Ikindi gihugu gikomeye cyatangaje ko cyaburiye abasirikare ba cyo muri Congo.

Abasirikare 531 ba RDF barangije imyitozo idasazwe, Umugaba Mukuru abasaba guhora biteguye.

Minisitiri Nduhungirehe, yasobanuye impamvu atunamiye abasirikare ba SAMIDRC na MONUSCO.

Abasirikare ba FARDC na Wazalendo binjiye mu Rwanda: Uko bakiriwe n’aho imibereho yabo iganisha.

Sake mu muriro: Abasirikare ba MONUSCO bakomerekeye mu mirwano yo kurwanya M23.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-31 08:21:13 CAT
Yasuwe: 93


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abasirikare-531-ba-RDF-barangije-imyitozo-idasazwe-Umugaba-Mukuru-abasaba-guhora-biteguye.php