English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abasirikare ba Afurika y'Epfo bagizwe abere ku cyaha cy'ubusambanyi 

Abasirikare icyenda ba Afurika y'Epfo birukanwe muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu Ukwakira umwaka ushizwe bahamwe n'icyaha  cyo kurenga ku mabwiriza  yagengaga ibirindiro ariko bagirwa abere ku kindi cyaha bashinjwaga cyo gusambanya no guhohotera(SEA).

Ibi byatangajwe n'Ubuyobozi bushinzwe itumanaho (DDC) mu gisirikare cya Afurika y'Epfo (SANDF)  bikaba byavuzwe ko iri ibyavuye mu iperereza ryakozwe  n'ababishinzwe ku rwego rw'igihugu ku byaha baregwa.

Ni nyuma y’aho Stéphane Dujarric, Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, avuze ko mu Kwakira ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwakiriye raporo “ko, abasirikare bahagaritswe bajyaga mu baturage nyuma y’amasaha yo gutaha, mu kabari kazwi ko ari ahantu hakorerwaga ubusambanyi ”.

Iperereza ryakozwe muri Afurika y'Epfo ryakurikiranye ubutumwa bw'Umuryango w'abibumbye (UN) muri DRC bwavuze ko ari"igikorwa cyihuse gikomeye nyuma ya Raporo imyitwarire idakwiye y'abashinzwe kubungabunga amahoro.

Ingamba za mbere zafashwe harimo gukurwa ku mirimo ndetse no gufungirwa ku cyicaro kugirango iperereza ryuzuye rikorwe.

DCC yavuze ko abahamwe n’icyaha bahanishwa ihazabu kuva ku ma Rand 2000 kugeza ku 4000 ndetse no gufungirwa mu kigo hagati y’iminsi 90 kugeza 240. 



Izindi nkuru wasoma

Mu irushanywa ryo kurwana ryabereye muri Jordan RDF yahatmbutse gitore.

Abasirikare 100 ba RDF basoje amahugurwa yo kurinda abayobozi bakuru(Amafoto)

Afurika y'Epfo:Urusengero rwa Pasiteri Mboro rwatwitswe

Umugaba Mukuru w'Ingabo za Santarafurika yanyuzwe n'imikoranire y'ingabo ze n'iza RDF

Ubushinjacyaha bw’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwongereye Colonel Kaza



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-24 12:16:46 CAT
Yasuwe: 73


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abasirikare-ba-Afurika-yEpfo-bagizwe-abere-ku-cyaha-cyubusambanyi-.php