English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ndwaye iki se? –Umutoza Robertinho yagaragaje ibinyoma byose bya Rayon Sports

Umutoza wa Rayon Sports, Roberto Gonçalves de Carmo uzwi nka Robertinho, yatangaje ko nta burwayi afite, nyuma y’uko ubuyobozi bw’iyi kipe bwari bwatangaje ko bwamuhagaritse ku mpamvu z’uburwayi. Mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, uyu mutoza yavuze ko yahagaritswe bidafite ishingiro kandi ko ibyo ashinjwa bifite aho bihuriye n’inyungu z’ubuyobozi.

Robertinho, uherutse guhagarikwa ku mugaragaro ku wa mbere w’iki cyumweru, yavuze ko ibyo kuba arwaye ari ibinyoma kuko nta n’uburwayi bw’amaso afite nk’uko bivugwa. Yagize ati: “Ndwaye iki se? Naba ndwaye nkabasha gukoresha telefone kandi namwe mwaje kundeba ari yo tuvuganiraho?”

Yongeyeho ko n’ubwo yaganiriye n’umuganga we ku kibazo cy’amaso, ngo byari byumvikanywe ko azayavura nyuma y’uko umwaka w’imikino urangira. “Ubu se uyu si umutuku? Uyu si umukara?” (yabivuze agaragaza amabara kuri telefone ye).

Robertinho yanenze ubuyobozi bwa Rayon Sports ku mpamvu zose zahawe mu kumuhagarika, zirimo umusaruro muke ndetse no kunanirwa gutuma abakinnyi bitabira imyitozo uko bikwiye.

Yagize ati: “Kuba turi inyuma ya APR FC inota rimwe si igisebo. Turi no muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro. Nta mpamvu y’uko bavuga ko ntatanga umusaruro.”

Yasobanuye kandi ko ibibazo by’abakinnyi basiba imyitozo bitamureba nk’umutoza ahubwo bikwiye kwitabwaho n’ubuyobozi bw’ikipe.

Uyu mutoza yasabye kwishyurwa amafaranga y’ibirarane by’amezi atatu bamurimo kugira ngo abashe gutaha iwabo muri Brazil. Kuri ubu, yahagaritswe mu gihe cy’amezi abiri, azarangirana n’amasezerano ye muri Rayon Sports.

Robertinho yagarutse muri Rayon Sports ku wa 22 Nyakanga 2024 nyuma y’imyaka itanu, aho mu mwaka w’imikino wa 2018-2019 yari yayihesheje igikombe cya shampiyona. Icyakora kuri ubu, iminsi ye mu Rwanda isa n’iyarangiriye mu rujijo n’amakimbirane.



Izindi nkuru wasoma

Mu gihe hadakurikijwe itegeko ntago twiteguye gukinira Igikombe cy’Amahoro – Rayon Sports

Imiryango 4 y’ubucuruzi yahiye irakongoka – Ibyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje

Ndwaye iki se? –Umutoza Robertinho yagaragaje ibinyoma byose bya Rayon Sports

Uwari Perezida wa Rayon Sports yasabye abakunzi ba ruhago gutabara ‘umugabo’ uri mu kaga’

Abayobozi bo bararuciye bararumira: Ese ni nde ukwiye kubazwa igihombo cya Rayon Sports?



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-04-16 09:05:45 CAT
Yasuwe: 33


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ndwaye-iki-se-Umutoza-Robertinho-yagaragaje-ibinyoma-byose-bya-Rayon-Sports.php