English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Afande Namuhoranye uyobora Polisi y’u Rwanda yazamuwe mu ntera

Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yazamuye mu ntera Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), Felix Namuhoranye, amuha ipeti rya Commissioner General (CG) avuye ku rya Deputy Commissioner General.

Ku munsi wo kuwa 20 Nyakanga 2023 nibwo binyuze mu itangazo rizamura IGP Felix Namuhoranye 5ryashizweho umukono n’Umukuru w’Igihugu akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’Igihugu ahita agirwa Komiseri Mukuru.

ni nyuma y'amezi atanu agiye kuri uyu mwanya kuko Tariki 20 Gashyantare ni bwo Namuhoranye yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, asimbuye Dan Munyuza wari kuri uwo mwanya kuva mu 2018.

Mbere yo guhabwa izi nshingano yari asanzwe ari Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe Ibikorwa.

Ibyo wamenya kuri CG Namuhoranye

Mu 2018 ni bwo yagizwe Umuyobozi Wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe Ibikorwa. Mbere yari Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda.

Ni umwe mu binjiye mu Gisirikare cya RPA cyatangije urugamba rwo kubohora u Rwanda mu 1990, yakomeje uru rugamba kugeza izi ngabo zihagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.

Yabaye muri izi ngabo akoramo imirimo itandukanye kugeza igihe ahinduriye inshingano yinjira mu Gipolisi cy’Igihugu.

Afite Impamyabushobozi mu bijyanye n’Ububanyi n’Amahanga (International Relations), yakuye muri kaminuza izwi cyane muri Afurika y’Epfo nka Witwatersrand mu Mujyi wa Johannesburg. Mu Cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza yize amasomo mpuzamahanga muri Kaminuza ya Nairobi.

CG Namuhoranye yabaye Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Polisi riherereye mu Karere ka Musanze aho yariyoboye imyaka umunani kuva mu 2011 kugeza mu 2018.

Mu gihe yayoboraga iri shuri harangije abapolisi benshi b’Abanyarwanda, hanihugurira abapolisi benshi bo mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

CG Namuhoranye yayoboye Ikigo cy’Imyitozo cy’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS).

Yanakoze imirimo itandukanye mu Gipolisi cy’u Rwanda irimo kuyobora Ishami ry’Umutekano wo mu Muhanda, Umuyobozi muri Polisi ushinzwe Ubugenzuzi mu Myitwarire; yanayoboye Ishami rishinzwe Amahugurwa n’Igenamigambi.

Amasomo mu bijyanye no gucunga umutekano, CG Namuhoranye yayakoreye mu mashuri atandukanye arimo iry’Umutekano muri Kenya, National Defense College – Karen, mu Bwongereza no mu Ishuri ry’Ubwami rya Polisi muri Canada.



Izindi nkuru wasoma

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule yabonye indi kipe.

Jennifer Lopez na Ben Affleck basabye gatanya ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

Abaturage bo mu cyaro cya Liria bahawe serivise z'ubuvuzi n'ingabo z'u Rwanda

Meteo Rwanda yasobanuye iby'imvura igiye kugwa mu mezi atatu ari imbere

Umuyobozi wa UNMISS yashimye byimazeyo umuhate w'ingabo z'u Rwanda



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-07-21 08:27:59 CAT
Yasuwe: 426


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Afande-Namuhoranye-uyobora-Polisi-yu-Rwanda-yazamuwe-mu-ntera.php