English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Amajyaruguru:Ibikorwa byo kwitegura amatora ya Perezida nay'Abadepite birarimbanije

Mu gihe harimbanyije ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda n’abazahagararira Abanyarwanda mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, abaturage bo mu Karere ka Burera, bagaragaje ko biteguye gutora bose nta we usigaye.

Aba baturage kuri ubu bakomeje imyiteguro y’amatora bikosoza kuri liste y’itora ndetse bakora n’ibikorwa by’umuganda wo gutunganya neza inzira zangiritse zarekeza kuri site z’itora. 

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline, yabwiye RBA ko hari n’ahantu hataragezwa umuriro w’amashanyarazi ari ko ngo bitarenze tariki 30 Kamena 2024, umuriro uzaba wagejejwemo.

Muri Burera habarurwa zite z’itora 87 zigizwe n’ibyumba bizatorerwamo 573.Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline, yabwiye RBA ko hari n’ahantu hataragezwa umuriro w’amashanyarazi ari ko ngo bitarenze tariki 30 Kamena 2024, umuriro uzaba wagejejwemo.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru,Mugabowagahunde Maurice, yasabye ubufatanye hagati y’abaturage n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu gutegura aya matora azaba mu kwezi gutaha kwa Nyakanga.

Mugabowagahunde kandi yashimangiye ko imbaraga zikomeje gushyirwa mu rubyiruko rugiye gutora bwa mbere muri iyi ntara y’amajyaruguru.

Mu Ntara y’Amajyaruguru hari site  z’itora 460 n’ibyumba by’itora 2,852 naho umubare w’abatuye iyi ntara barenga Miliyoni 1 na 400 nibo bazitabira gutora umukuru w’igihugu n’abadepite ku itariki ya 15 z’ukwezi gutaha kwa 7.



Izindi nkuru wasoma

DRC: Perezida Tshisekedi kera kabaye avuze ikihishe inyuma y’imfungwa zapfiriye muri Makala.

Perezida yatahanye akanyamuneza ubwo u Rwanda rwatsindaga Argentine

Uganda:Umuhanzi Eddy Kenzo yagizwe umujyanama wa Perezida Museveni

Nigera:Perezida Bola Tinubu yaguriwe indege nshya Abaturage bibarya ahantu

Perezida Kagame yashyizeho Abajyanama batandatu b'umujyi wa Kigali



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-25 12:30:08 CAT
Yasuwe: 86


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/AmajyaruguruIbikorwa-byo-kwitegura-amatora-ya-Perezida-nayAbadepite-birarimbanije.php