English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nigera:Perezida Bola Tinubu  yaguriwe indege nshya Abaturage bibarya ahantu

Abanya-Nigeria benshi barakaye cyane nyuma yuko Perezida Bola Tinubu aguriwe indege nshya, mu gihe ubukungu bw'iki gihugu burimo kunyura mu makuba ya mbere mabi abayeho mu myaka irenga 20 ishize.

Iyo ndege iguzwe nta byumweru bibiri bishize abantu babarirwa mu bihumbi biraye mu mihanda mu bice bitandukanye by'igihugu mu myigaragambyo yo kwamagana inzara ikomeje kwiyongera n'ikiguzi cy'imibereho gikomeje kuzamuka.

Mu mwaka ushize, Tinubu yatorewe kuyobora iki gihugu cya mbere gituwe n'abaturage benshi muri Afurika.

Yashyizeho amavugurura menshi mu bukungu, harimo no gukuraho inyunganizi (cyangwa nkunganire) ya leta ku bitoro. Ibyo byatumye habaho izamuka ry'ibiciro riri hejuru, kuri ubu riri ku kigero kirenga 30%.

Ariko ku wa mbere, Perezida Tinubu yagiye mu Bufaransa akoresheje indege nshya aherutse kubona yo mu bwoko bwa Airbus A330. Iyo ndege yaje yiyongera ku zindi ndege za perezida zirenga eshanu.

Ikiguzi cy'iyo ndege nticyahishuwe, n'impamvu y'urugendo rwe ntiyahishuwe.

@Fdmlearn , ukoresha urubuga nkoranyambaga rwa X, akaba n'umuturage w'icyo gihugu yavuze ko bidakwiye kuba Abanya-Nigeria barimo gusabwa kwizirika umukanda, mu gihe leta irimo kugurira perezida indege nshya.

Ariko undi ukoresha izina rya @Timi_The_Law ku rubuga X, we ashyigikiye icyemezo cya perezida. Avuga ko iyo ndege atari iye ku giti cye, ahubwo ko ari iy'ibiro bya perezida.

Yatangaje ati: "Icyemezo cya Tinubu cyo kugura indege nshya ni cyiza. Indege ni iy'ibiro bya perezida, ndetse n'abaperezida bazaza nyuma ye bazaryoherwa na yo [bazayikoresha]."

Mu itangazo ku rubuga X, Bayo Onanuga, umujyanama wa perezida ku itangazamakuru, yavuze ko iyo ndege nshya mu by'ukuri izatuma habaho kuzigama amafaranga.

Mu itangazo rye, hari aho yagize ati: "Iyi ndege nshya, yaguzwe ku giciro kiri hasi cyane y'icyo ku isoko, ituma Nigeria yizigamira amafaranga menshi cyane ajyanye no kuyitaho n'ikiguzi cy'ibitoro, abarirwa muri miliyoni z'amadolari [y'Amerika] buri mwaka."

Muri Kamena (6) uyu mwaka, abadepite bagiriye leta inama yo kugura indege ebyiri nshya za perezida na visi perezida, bavuga ko izishaje zidatekanye.

Mu kwezi gushize, abadepite batoye ingengo y'imari y'inyongera, igamije kongera ingengo y'imari y'umwaka wa 2024, ikava kuri tiriyari 28.7 z'ama naira, ikagera kuri tiriyari 35.06 z'ama naira.

Ntibizwi niba igurwa ry'iyo ndege nshya ryarongewe muri iyi ngengo y'imari.



Izindi nkuru wasoma

Abaturage bo mu cyaro cya Liria bahawe serivise z'ubuvuzi n'ingabo z'u Rwanda

Nigera:Perezida Bola Tinubu yaguriwe indege nshya Abaturage bibarya ahantu

Indege y'ubutasi ya Uganda yarasiwe muri Congo

USA yohereje amato rutura n'indege by'intambara mu burasirazuba bwo hagati mu gihe Iran ishaka kwiho

William Ruto yashimye Perezida Kagame warahiriye manda nshya yo kuyobora u Rwanda



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-08-22 08:50:04 CAT
Yasuwe: 49


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/NigeraPerezida-Bola-Tinubu--yaguriwe-indege-nshya-Abaturage-bibarya-ahantu.php