Amasezerano yo gufungura isoko ry'ubucuruzi rihuza COMESA, SADC na EAC agiye gushyirwa mu ngiro
Kuva kuri uyu wa 25 Nyakanga amasezerano yo gufungura isoko ry’ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize imiryango ya COMESA, SADC na EAC aratangira gushyirwa mu ngiro, nk’uko iyi miryango yabitangaje.
Iyi miryango itatu isanzwe ihuza ibihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba n’amajyepfo ikubiyemo ibihugu 26 by’abaturage bose hamwe basaga miliyoni 800, ariko ibihugu bimwe ntibiremeza ariya masezerano.
Ibihugu 14 ni byo bimaze kwemeza ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano, ibituma atangira gukurikizwa kuva uyu munsi, nk’uko itangazo rusange ry’iyi miryango ribivuga.
Teddy Kaberuka, inzobere n’umusesenguzi mu bukungu, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko hari inyungu ku mibereho y’umuturage iva kuri aya masezerano, gusa ko kuyemeza ari kimwe kuyashyira mu ngiro bikaba ikindi.
Intego nyamukuru y'aya masezerano ni ukugera ku masezerano yemewe n’ibihugu biciye mu muryango w’Ubumwe bwa Africa y’isoko rusange rya Africa yo gufungura imipaka ku bucuruzi ku mugabane wose.
Iyo ntego yemejwe mu masezerano yitwa African Continental Free Trade Area yasinyiwe i Kigali mu 2018, asa n’ataragiye mu ngiro kugeza ubu, abasesenguzi bavuga ko biterwa n'ubushake bucye bw’ibihugu.
Guhuza isoko ry’ibihugu bigize EAC, Southern African Development Community (SADC), na COMESA “ni intambwe mu guhuza isoko”, igana ku masezerano y’isoko rusange rya Afurika.
Iyi miryango itatu ivuga ko ibihugu 29 biyigize ari 53% by'ibihugu bigize Ubumwe bwa Afurika, kandi bigize "hejuru ya 60% by'umusaruro mbumbe (GDP) w'umugabane" wa Afurika.
Bivuze ko aya masezerano niyubahirizwa azaba afunguye ubucuruzi ku isoko rinini muri Afurika.
Itangazo rivuga ishyirwa mu bikorwa ry’ariya masezerano kuva uyu munsi rivuga ko ayo masezerano amaze gusinywa no kwemezwa n’ibihugu bya:
Angola,Burundi, Botswana, Eswatini, Kenya, Lesotho, Misiri, Malawi, Namibia, Rwanda , South Africa, Uganda, Zambia na Zimbabwe.
Rivuga ko Djibouti yamenyesheje ko nayo yayemeje, kandi ko Tanzania na Sudani y’Epfo nabyo byamenyesheje ko biri mu nzira zo kuyemeza. DR Congo cyangwa Ethiopia n'ibindi ntibirayemeza.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show