Iburengerazuba:Abafite ibyabo byangijwe n'ibikowa bya WASAC bagiye guhabwa ingurane
Ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura WASAC kiratangaza ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, kizishyura abaturage bo mu Ntara y’Iburengerazuba miliyoni zirenga 200 Frw, nk’ingurane z’ibyabo byangirijwe n’ibikorwa bya WASAC byo kugeza amazi meza ku baturage.
Ni mu gihe hakunze kumvikana amajwi y’abaturage binubira ko hari ingurane z’ibyabo batahawe birimo n’ibimaze imyaka myinshi.
I Rubengera ahari kunyuzwa imiyoboro y’amazi azaba aturuka mu ruganda rushya ruri kuhubakwa, abaturage bahaturiye bavuga ko imwe mu mitungo yabo yangirijwe batari bayishyurwa. Ni na ko bimeze n’ahandi hirya no hino muri iyi Ntara y’Iburengerazuba, ahari abaturage bavuga ko batari bishyurwa imitungo yabo yangirijwe n’ikorwa ry’imiyoboro y’amazi, ndetse harimo n’abamaze imyaka ibarirwa mu icumi bagitegereje izo ngurane.
Umuyobozi wa WASAC, Umuhumuza Gisèle, avuga ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, hari miliyoni zirenga 200 Frw WASAC yiteguye kwishyura abaturage, mu gihe hagitegerejwe kongera gusubiramo amadosiye yose kugira ngo harebwe ko nta basigaye inyuma.
Ku rundi ruhande, Intara y’Iburengerazuba igaragaza ko yo yabaruye hirya no hino mu turere tuyigize miliyoni zisaga 407 Frw abaturage bishyuza WASAC, nyamara WASAC yo ikagaragaza ko izi miliyoni zirenga 200, bityo ngo hazabaho kwicarana n’ubuyobozi mu turere, bongere barebere hamwe aho icyo kinyuranyo kiva, mu bikekwa hakaba harimo ko hari abaturage bamwe baba barishyuwe ariko bakagaruka nyuma kongera kwishyuza, ababa batarabariwe mbere, n’ibindi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show