Amashaka abiri akomeye mu Rwanda yemeye gushigikira Perezida Paul Kagame mu matora
Ku cyumweru amashyaka akomeye Parti Libéral (PL) na Parti Social Démocrate (PSD) yemeje ko azashyigikira umukandida Perezida Paul Kagame wa FPR-Inkotanyi mu matora yo muri Nyakanga uyu mwaka.
PL na PSD ni amwe mu mashyaka macye amaze imyaka iri hejuru ya 30 akorera mu Rwanda, aheruka gutanga abakandida bahatanira umwanya wa Perezida mu matora mu 2010.
Mu buryo budatunguranye, mu nama rusange z’aya mashyaka zabereye umunsi umwe ariko ahatandukanye i Kigali, aya mashyaka yombi yemeje ko azashyigikira Perezida Paul Kagame.
Mu matora ya perezida yo mu 2010, umukandida Jean-Damascène Ntawukuriryayo wa PSD yagize amajwi 5% naho Prosper Higiro wa PL agira 1%.
Mu itangazo ryo ku cyumweru, PL yavuze ko igiye gushyigikira Perezida Paul Kagame kuko yakoze ibintu bikomeye birimo guhagarika jenoside no kubohora u Rwanda.
Iri shyaka ryitegura kuzuza imyaka 33 rigira riti: “Ubu natwe abaye umukandida wacu tugomba kwamamaza mu Banyarwanda bose.”
Mu nama nkuru ya PSD, perezida wayo Vincent Biruta – usanzwe ari Minisitiri w'ububanyi n'amahanga yavuze ko bemeje gushyigikira Perezida Kagame kuko ari “umuyobozi w’indashyikirwa werekanye ubushobozi buhambaye”.
Agira ati: “Ikindi ni uko Abanyarwanda bamukunda ku buryo budashidikanywaho.”
Ibi bibaye mu gihe habura amezi make kugirango habe amatora y’umukuru w’igihugu ndetse muri uyu mwaka aya matora akaba yarahujwe n’Ay’Abadepite bitandukanye nuko byajyaga bikorwa mu myaka yabanje.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show