English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Amashaka abiri akomeye mu Rwanda yemeye gushigikira Perezida Paul Kagame mu matora

Ku cyumweru amashyaka akomeye Parti Libéral (PL) na Parti Social Démocrate (PSD) yemeje ko azashyigikira umukandida Perezida Paul Kagame wa FPR-Inkotanyi mu matora yo muri Nyakanga  uyu mwaka.

PL na PSD ni amwe mu mashyaka macye amaze imyaka iri hejuru ya 30 akorera mu Rwanda, aheruka gutanga abakandida bahatanira umwanya wa  Perezida mu matora mu 2010.

Mu buryo budatunguranye, mu nama rusange z’aya mashyaka zabereye umunsi umwe ariko ahatandukanye i Kigali, aya mashyaka yombi yemeje ko azashyigikira Perezida Paul Kagame.

Mu matora ya perezida yo mu 2010, umukandida Jean-Damascène Ntawukuriryayo wa PSD yagize amajwi 5% naho Prosper Higiro wa PL agira 1%.

Mu itangazo ryo ku cyumweru, PL yavuze ko igiye gushyigikira Perezida Paul Kagame kuko yakoze ibintu bikomeye birimo guhagarika jenoside no kubohora u Rwanda.

Iri shyaka ryitegura kuzuza imyaka 33 rigira riti: “Ubu natwe abaye umukandida wacu tugomba kwamamaza mu Banyarwanda bose.”

Mu nama nkuru ya PSD, perezida wayo Vincent Biruta – usanzwe ari Minisitiri w'ububanyi n'amahanga  yavuze ko bemeje gushyigikira Perezida Kagame kuko ari “umuyobozi w’indashyikirwa werekanye ubushobozi buhambaye”.

Agira ati: “Ikindi ni uko Abanyarwanda bamukunda ku buryo budashidikanywaho.”

Ibi bibaye mu gihe habura amezi make kugirango habe amatora y’umukuru w’igihugu ndetse muri uyu mwaka aya matora akaba yarahujwe n’Ay’Abadepite bitandukanye nuko byajyaga bikorwa mu myaka yabanje.



Izindi nkuru wasoma

Imibiri y’Abasirikare 14 baguye muri Congo yanyujijwe mu Rwanda na Uganda mbere yo kugezwa iwabo.

Impunzi z’Abanyarwanda 113 zahungutse.

Icyakurikiyeho nyuma yuko Perezida Trump asinye itegeko rikumira abakinnyi bihinduje ibitsina.

Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije iy’u Budage ku rupfu rwashenguye benshi.

Umwe mu bayobozi bakomeye ba AFC/M23 yashyiriweho itegeko ryo kumuta muri yombi.



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-03-25 10:54:16 CAT
Yasuwe: 127


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Amashaka-abiri-akomeye-mu-Rwanda-yemeye-gushigikira-Perezida-Paul-Kagame-mu-matora.php