English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Amateka n’ubuzima bwa Mory Kante wafatwaga nk'inkingi y'umuziki w'Africa yitabye Imana


Yves Iyaremye . 2020-05-25 15:43:16

Umunyabigwi ukomoka muri Guinea, Mory Kante wamamaye mu muziki kuva mu 1980 yitabye Imana. Agizweho ingaruka na covid-19 yatumye ingendo zihagarara zamufashaga kujya kwivuza I burayi.

Mory Kanté, wavutse ku ya 29 Werurwe 1950 i Albadariya apfa ku ya 22 Gicurasi 2020 i Conakry, ni umuririmbyi n'umucuranzi wa Gineya.

 

Yamenyekanye cyane mu ndirimbo 'Yeke Yeke' yari ku muzingo yise 'Akwaba Beach' yamusigiye igikundiro atangira gutumizwa mu bihugu by'iburayi hari mu 1988.

Uyu musaza watazirwaga 'Electronic griot' atabarutse afite imyaka 70.

 Uretse kuba yari umuhanga mu muziki, azwiho kuba yaragiye aharanira ubwisanzure n'icyubahiro cy'abanyafrika n'umugabane wa Africa muri rusange.

Yari asanzwe arwaye indwara yakunze kugirwa ibanga n'umuryango we, aho yahoraga ajya kwivuza mu Bufaransa cyakora kubera ingendo z'indege zahagaze byatumye abura uko asubira kwivuza mu Bufaransa bityo agwa iwabo muri Guinea Conakry, gusa yakunze kwibera cyane muri Mali.

Igikundiro n'ubwamamare bye byagiye bimugororera imyanya y'icyubahiro ikomeye nk'aho mu 2013 yagizwe uhagaririye inyungu z'umuryango w'abibumbye ushinzwe ubuhinzi n'ibiribwa (UNFAO). Mu 2014 kugeza mu 2016 ibikorwa bye byose yabiganishije mu guhangana n'icyorezo cya Ebola cyahitanye ababarirwa ku 2500 muri Guinea Conakry.

Umwe mu bahungu be aganira n'ibiro ntarampakuru by'abafaransa yagize ati "Papa asigiye Africa yose umurage tutabasha kurondora". Umukuru w'igihugu cya Guinea Conakry, Alpha Conde yavuze ko Kante yari igitangaza kandi akaba ikirango cy'umuco w'Africa.

Mory Kante yitabye Imana ku myaka 70

 

Amateka n’ubuzima bwa Mory Kante

Mory Kante yavukiye muri Guinee mu mwaka wa 1950 ni umuhanzi ubikomora ku muryango we we aho bari bafite izina Djeli,mu bwami bw’Africa y’Iburengerazuba ku ruhande rwa Atlantique mu bice bya Gao.

Akomoka kuri nyina umubyara ufite inkomoko muri Mari witwa Fatouma  umukobwa wa Djeli Mory Kamissoko wari umuyobozi mu bya Roho ari nawe wamubatije akamuha izina rye Mory.

Mory yize mu ishuri ry’Abafaransa yiga gucuranga mu gucurangisha ibikoresho bya Kante byari bigezweho muri icyo gihe.

Ku myaka 15  Mory yatangiye urugendo rwe rwa muzika kwa nyirasenge wa umuhanga i Bamako cyane ko ko yitwaga Maman Ba Kamissoko akaririmba mu itorero ry’igihugu cya Mali.

Nyuma y,imyaka 3 Mory yahise aba intyoza atangira kuzenguruka aririmbira ahazwi nka Mandingwe.

Ibihe bikomeye byari bimutegereje bidashingiye ku muziki gusa cyane ko yari n’impunzi.

Agarutse mu mugi yahise yihinga ku muziki wa chachacha, mambo de Cuba, rumba congolaise, pop anglaise wakundwaga na benshi mu isi ya Rurema azamuka vuba cyane atangira gutumirwa ngo acurangire mu bukwe butandukanye.

Mu mwaka w’1971 impano ye yageze mu mboni za Tidiane Kone wari umuhanga muri Saxophone akaba n’umuyobozi wa Orchestre Rail Band de Bamako  barihuza.

Mu mwaka w’1975 Mory yahise asimbura umuhanzi Salif Keita mu itsinda kubera ubuhanga bamubonagamo N’umuhati mwinshi yahise yimenyereza injyana ya Kora abifashijwemo n’umunyemari Batrou Sekou Kouyate amuha abazajya bamufasha kuzenguruka isi yose baririmba.

Mu mwaka w’1976 yahawe igihembo muri Nigeria kiswe ijwi rya zahabu’Voix d’or »

Mu 1978, yageze muri Abidjan.. Yifashishije imiterere gakondo, balafon, djembe na bolon y'imigozi itanu, Mory yakiriye  icyamamare Climbier, muri club izwi cyane ya Abidjan ahakoreraga ibyamamare (abastar) mpuzamahanga nka Barry White.


Mu 1984, uyu muhanzi yimukiye mu Bufaransa hamwe n’indirimbo ye yari ikunzwe yitwa  "Yéké Yéké" izwi cyane muri Afurika no ku isi. Aho Mu gihe cy’imyaka ibiri, Mory Kanté yigaragaje ku mbaraga z’impano ye wenyine Mu bitaramo bitandukanye  

 

bimwongerera Umuvuduko w'ingendo zizenguruka isi mu bitaramo bitandukanye i Uburayi, Afurika y'Amajyaruguru, Mali, Senegali, Amerika

Indirimbo ya  "Yéké Yéké" yageze aho ikundwa cyane ndetse igurishwa kopi zirenga miriyoni, ikwirakwira ku isi hose.
Byatumye Mu 1988, iyi ndirimbo igaragara ku mwanya wa mbere ku rutonde rwindirimbo zikunzwe  "Billboard" y'Abanyamerika.


Mu 1990, alubumu "Touma" yakozwe na Nick Patrick yari amateka ya zahabu mu Bufaransa. Umwaka wakurikiyeho, Mory Kanté yatumiwe kwerekana Symphony ye ya Gineya mu birori byo gutangiza Grande Arche de la Défense, byakozwe n’itsinda ry’abacuranzi 130 ba griot, abaririmbyi gakondo. Ibi birori bishushanya umushinga Mory yarotaga rwihishwa: wo gutangiza ikigo kinini muri Afrika cyo guteza imbere umuco wa Mandingo.


Kuva mu 1996 kugeza 2004, yakomeje kuzenguruka isi mu bitaramo bitandukanye.

Uyu muhanzi yongeye kwigenga mu buhanzi no kwigenga nk'umuproducer utunganya indirimbo kugira ngo alubumu ye "Tatebola" ibashe gukorwa.

 

Nanone, umushinga wa Cité watangiye gushingwa muri Conakry, mu karere abaturage bahita bamwita "Mory Kantea". Uyu muhanzi abigarukaho yaragize ati"Ndashaka gufasha uruganda rwa muziki n'umuco nyafurika binyuze muri uyu mushinga".



Mu 2002/2003, Mory Kanté yatangiye urugendo rukomeye rw’i Burayi, yitabira iminsi mikuru myinshi ikomeye kandi akora ibitaramo 120 mu bihugu birenga 25.

Yahisemo gufata amajwi muri 2004 y’alubumu acoustic yise "Sabou". Ari kumwe n’abacuranzi n’abaririmbyi 10,batangije griot igezweho ikina umuziki mushya hamwe n’ubumaji bwe bwa kora. Byatumye  agaruka ku masoko mu buhanzi bwari bukunzwe bwa Mandingo griots..




Alubumu azwiho harimo

2004 : Sabou
2001 : Tamala - Le voyageur
1996 : Tatebola
1994 : Nongo village
1990 : Touma
1987 : Akwaba Beach
1986 : 10 kola nuts
1984 : A Paris
1982 : N’Diarabi
1981 : Courougnegne

 Reba amateka n'ubuzima bwa Mory Kante hano

 



Izindi nkuru wasoma

Vigoureux wamenyekanye mu kuzamura impano z’abakinnyi bakiri bato yitabye Imana.

Rwanda Shima Imana 2024 yagarutse muri Stade Amahoro

Musengimana wakoze indirimbo "Azabatsinda" yahuye na Perezida ndetse agira n'amahirwe yo kumuramutsa

Rubavu:Dr Nelson Mbarushimana Umuyobozi mukuru wa REB yatangije ibizamini

Kenya yatanze umuburo ku rubyiruko rwateguye gukora amateka kuri uyu wa kabiri



Author: Yves Iyaremye Published: 2020-05-25 15:43:16 CAT
Yasuwe: 614


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Amateka-nubuzima-bwa-Mory-Kante-wafatwaga-nkinkingi-yumuziki-wAfrica-yitabye-Imana.php