English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Amb Nduhungirehe yavuze ko hari ibihugu 2 byahejwe mu muhango w'irahira rya Perezida 

Minisitiri w'Ubabanyi n'amahanga w'u Rwanda Amb Olivier Nduhungirehe yemeje ko hari ibihugu bibiri bya Afurika byahejwe mu muhango w'irahira rya Perezida wa Repubulika y'u Rwanda wabaye ku Cyumweru tariki ya 11 Kanama 2024.

Nduhungirehe yemeje ko ibihugu 52 muri 54 bigize umugabane wa Afurika byatumiwe muri uwo muhango ariko ntiyigeze yerura ngo avuge amazina y'ibihugu 2 bitatumiwe.

Ni ibirori byitabiriwe n'abakuru b'ibihugu 22 bya Afurika ndetse n'abandi bayobozi barimo Visi-Perezida babiri, ba Minisitiri b'intebe ab'Ububanyi n'amahanga abakuru b'Inteko zishinga amategeko ndetse n'abayobora imiryango mpuzamahanga.

Nyuma y'uwo muhango urubuga XTR Africa rwasohoye inyandiko ivuga ko umuhango w’irahira rya Perezida Kagame utitabiriwe n’abategetsi bo mu bihugu byo mu burengerazuba bw’Isi, ibyo uwanditse iyo yandiko yise "uguhezwa kwa Perezida Kagame kubera ubufasha u Rwanda ruha M23".

Ibyo byatumye Amb.Olivier Nduhungirege anenga bikomeye ibyatangajwe na XTR Afurika avuga ko ari amakuru y'ibinyoma.

Nubwo Minisitiri Nduhungirehe atatangaje ibi bihugu uko ari bibiri, bitekerezwa ko u Burundi na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ari byo bihugu byahejwe muri biriya birori, bijyanye nuko Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye na Felix Tshisekedi batigeze bagaragara muri ibyo birori, kandi byagaragaye ko nta ntumwa z'ibyo bihugu zagaragaye muri uwo muhango.

Hashize iminsi u Burundi na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo birebana ay'ingwe n'u Rwanda kubera ibibazo bya Politike bifite aho bihuriye n'umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.

Ibi bihugu byombi bishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23, ariko Leta y'u Rwanda irabihakana igashimangira ko ntaho ihuriye n'ibibera muri icyo gihugu.



Izindi nkuru wasoma

DRC: Perezida Tshisekedi kera kabaye avuze ikihishe inyuma y’imfungwa zapfiriye muri Makala.

Perezida yatahanye akanyamuneza ubwo u Rwanda rwatsindaga Argentine

Uganda:Umuhanzi Eddy Kenzo yagizwe umujyanama wa Perezida Museveni

Nigera:Perezida Bola Tinubu yaguriwe indege nshya Abaturage bibarya ahantu

Perezida Kagame yashyizeho Abajyanama batandatu b'umujyi wa Kigali



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-14 10:48:38 CAT
Yasuwe: 57


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Amb-Nduhungirehe-yavuze-ko-hari-ibihugu-2-byahejwe-mu-muhango-wirahira-rya-Perezida-.php