English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Amerika igiye kohereza itsinda ry'indege z'intambara zo gufasha Israel guhangana na Iran

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko ziteguye kohereza indege z’intambara mu Burasirazuba bwo hagati, kugira ngo zizafashe Israel mu gihe yaba igabweho ibitero na Iran.

Amerika ifashe iki cyemezo nyuma y’iminsi mike Iran itangaje ko yiteguye guhorera Ismail Haniyeh wari Umuyobozi Mukuru wa Hamas mu bijyanye na politike, wiciwe i Tehran, mu gitero bivugwa ko cyagabwe na Israel.

Minisiteri y’Ingabo muri Amerika yatangaje ko izohereza Itsinda ry’indege z’intambara mu Burasirazuba bwo hagati, mu kuburizamo uyu mugambi wa Iran.

Uretse izi ndege, Minisitiri w’Ingabo muri Amerika, Lloyd Austin, yanavuze ko igihugu cye cyiteguye kongera umubare w’ikoranabuhanga rihanura ibisasu bya missile risanzwe riri muri iki gice.

Kugeza ubu kandi Amerika, u Bwongereza n’u Bufaransa byamaze gusaba abaturage babyo kuva muri Liban kuko iki gihugu gishobora kwibasirwa n’intambara cyangwa umutekano muke.

Ni ikibazo gishobora guturuka ku mutwe wa Hezbollah ukorera muri Liban wamaze gutangaza ko witeguye kwifatanya na Hamas mu bikorwa byo gukorera umuyobozi wayo. Mu gihe ibi byashyirwa mu bikorwa Israel nayo ishobora gufata icyemezo cyo kurasa Hezbollah muri Liban.



Izindi nkuru wasoma

Meteo Rwanda yasobanuye iby'imvura igiye kugwa mu mezi atatu ari imbere

Rusizi:Mu ngo 1000 zabanaga mu makimbirane izisigaye ni 400

M23 yasakiranye na FARDC yigarurira uduce dutatu muri Masisi

U Rwanda rugiye kwakira sosiyeti yo muri Amerika ikora drone zifashishwa mu buhinzi

Ubutasi bwa Amerika bwavumbuye igihugu giherutse kwinjira mu mabanga ya Donald Trump



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-05 13:51:15 CAT
Yasuwe: 68


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Amerika-igiye-kohereza-itsinda-ryindege-zintambara-zo-gufasha-Israel-guhangana-na-Iran.php