English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Amerika yafatiye ibihano abakuru ba AFC/M23,Corneille Nangaa we yahise yerurira Amerika

Ku wa kane tariki ibiro bishinzwe kugenzura imitungo yo hanze muri minisiteri y’imari ya Amerika byatangaje ko leta ya Amerika ifatiye ibihano abakuru batatu b’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo.

Abo ni Corneille Nangaa ukuriye AFC, Bertrand Bisimwa ukuriye ishami rya politike rya M23, na Colonel Charles Sematama umwe mu bakuru b’umutwe wa Twirwaneho wo ukorera mu ntara ya Kivu y’Epfo.

Corneille Nangaa ukuriye ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) ririmo umutwe wa M23 yatangaje ko ibihano bya Amerika bitazabavana ku rugamba rwabo “rwo gusubiza igihugu ku murongo” kandi ati: “intego ni Kinshasa, tuzahagera”.

Leta ya Washington ishinja aba bantu uruhare mu guteza intambara, urugomo, no kugirira nabi abasivile “bagamije kugera ku ntego zabo za politike”.

Itangazo rya minisiteri y’imari ya Amerika rivuga ko “imitungo yose n’inyungu by’aba bantu bavuzwe biri muri Amerika cyangwa bigenzurwa n’abari muri Amerika birafatiriwe”, rivuga kandi ko “ikigo cyose gifitwe, mu buryo buziguye cyangwa butaziguye, n’aba bantu, imigabane yabo 50% cyangwa irenga bifitwe na bo, nabyo birafatiriwe”.

Ibihano bishya bya Amerika byatangajwe nyuma y’umunsi umwe i Kinshasa hatangiye urubanza ruregwamo Nangaa na Bisimwa n’abandi bantu barenga 20, benshi badahari, bo mu mutwe wa M23, bashinjwa ibyaha birimo ubugambanyi no gushaka gufata ubutegetsi ku ngufu. Ibi byaha bishobora gutuma bakatirwa urwo gupfa mu mategeko ya Congo.

Kuva mu byumweru bicye bishize impande zirwana mu ntara ya Kivu ya ruguru zahagaritse imirwano yeruye nyuma y’agahenge kategetswe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nubwo hato na hato buri ruhande rushinja urundi kurenga kuri ako gahenge.



Izindi nkuru wasoma

U Rwanda rugiye kwakira sosiyeti yo muri Amerika ikora drone zifashishwa mu buhinzi

Ubutasi bwa Amerika bwavumbuye igihugu giherutse kwinjira mu mabanga ya Donald Trump

Corneille Nangaa na bagenzi be bakatiwe urwo gupfa

Amerika igiye kohereza itsinda ry'indege z'intambara zo gufasha Israel guhangana na Iran

Abanyamerika basabwe gutaha ubutareba inyuma bakava muri Liban



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-07-26 08:59:18 CAT
Yasuwe: 99


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Amerika-yafatiye-ibihano-abakuru-ba-AFCM23Corneille-Nangaa-we-yahise-yerurira-Amerika.php