English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Angola:Intumwa z'u Rwanda n'iza DRC zigiye kongera guhurira mu biganiro

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Nyakanga 2024, Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo zirahurira i Luanda muri Angola kugirango zongere ziganire ku buryo bwo gucoca amakimbirane ari hagati y'ibihugu byombi. 

Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo zaherukaga guhurira muri Angola muri Werurwe 2024, zifata imyanzuro irimo ko umutekano muke mu Ntara ya Kivu ya Ruguru wabaye iyanga ugomba kugaruka kandi intambara ihuje M23 na FARDC igahagarara.

Itangazo ryashyizweho umukono na ba Minisitiri b'ububanyi n'amahanga ryasabaga impande zombi kwizerana no guhanahana amakuru y'ubutasi hagamijwe gukumira icyahungabanya umutekano w'ibihugu byombi.

Intumwa za RDC zemeye ko mu yindi nama yagombaga kuba muri Mata 2024,zizerekana uburyo ziteganya gusenya umutwe wa FDLR. itangazo ryabishimangiye riti"intumwa za RDC ziteguye kwerekana gahunda yo gusenya FDLR izaherekezwa n'uko bizakorwa.

Byari byemejwe ko mu gihe DRC yaramuka isenye FDLR nkuko yabisezeranye ,Leta y'u Rwanda na yo yateguje ko izafata ingamba zirebana no kurinda umutekano w'u Rwanda.

Gusa ibyo RDC yari yiyemeje ntabwo byashizwe mu bikorwa kuko Christophe Lutundula wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC yabwiye abanyamakuru i Kinshasa ko we n’abari mu butegetsi batazi aho FDLR iherereye.

Lutundula avuga ko batazi aho iba ikorana n’ingabo za RDC mu ntambara yo kurwanya M23. Ibi byashimangiwe na raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, ikubiyemo ibimenyetso n’ubuhamya bwa bamwe mu basirikare b’iki gihugu.



Izindi nkuru wasoma

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule yabonye indi kipe.

Abaturage bo mu cyaro cya Liria bahawe serivise z'ubuvuzi n'ingabo z'u Rwanda

Meteo Rwanda yasobanuye iby'imvura igiye kugwa mu mezi atatu ari imbere

Umuyobozi wa UNMISS yashimye byimazeyo umuhate w'ingabo z'u Rwanda

Perezida yatahanye akanyamuneza ubwo u Rwanda rwatsindaga Argentine



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-07-30 10:42:49 CAT
Yasuwe: 70


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/AngolaIntumwa-zu-Rwanda-niza-DRC-zigiye-kongera-guhurira-mu-biganiro.php