English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ba barimu bivugwa ko bateye inda umunyeshuri bagashaka kuyimukuriramo bafunzwe by'agateganyo

Abarimu bane bo mu kigo cy'ishuri cya  Sainte Trinite de Nyanza barutse gufatwa bashaka gukuriramo umunyeshuri inda bakatiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo.

 

Ni mu gihe hategerejwe ko urubanza rutangira kuburanishwa mu mizi, ku cyaha umwe muri bo akekwaho cyo gutera inda umunyeshuri yigisha akanagira uruhare rwo gushaka kuyikuramo.

Abakurikiranwe bafungiwe mu igororero rya Muhanga, harimo n'umukozi wo mu kabari bikekwa ko ari we wabaye inzira yanyujijwemo iyo miti yo gukuramo inda, gusa we akurikiranwe adafunzewe.

Umwalimu ukekwaho gutera inda uyu munyeshuri ngo yari yaramwijeje ubufasha cyane ko uwo mwana w'umukobwa yari imfubyi.

Aba bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gucura umugambi wo gukora icyaha no gukuramo undi inda ndetse n’icyaha cyo kuba icyitso cyo gukuriramo undi inda.

 

Ibyaha bashinjwa biramutse bibahamye bafungwa imyaka itari munsi y’icumi ndetse bakanatanga ihazabu ya miliyoni 1 Frw ariko itarenze miliyoni 2 Frw nk’uko biteganywa n’Itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange

Abatangabuhamya bavuga ko yamusohokanaga inshuro nyinshi mu tubari duherereye hafi n'ishuri.

Bikekwa ko uwamuteye inda ari we wasabye abalimu bagenzi be kumufasha bagakuramo inda y'uwo mukobwa.

 



Izindi nkuru wasoma

Abasoje amasomo mu Itorero indangamirwa ikiciro cya 14 bahawe impanuro na Minisitiri w'intebe

Perezida yatahanye akanyamuneza ubwo u Rwanda rwatsindaga Argentine

DRC:Abarimu bahunze M23 basabwe guhunguka bagasubira mu kazi

Umugore bivugwa ko ariwe wenyine wari usigaye mu muryango yasanzwe yapfuye

URwanda rwatangiranye ishyaka no gutsinda mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi



Author: Muhire Desire Published: 2023-08-14 08:23:31 CAT
Yasuwe: 139


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ba-barimu-bivugwa-ko-bateye-inda-umunyeshuri-bagashaka-kuyimukuriramo-bafunzwe-byagateganyo.php