English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC:Abarimu bahunze M23 basabwe guhunguka bagasubira mu kazi

Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yasabye abarimu bahunze ibice byigaruriwe na M23, gusubirayo bagakomeza akazi kabo, ni nyuma yuko bigiye bigaragara ko ibikorwa by'uburezi byagiye bihagarara bitewe n'intambara ikomeje kujya mbere hagati ya M23 na FARDC ndetse n'abandi bafatanyabikorwa bayo.

Biteganijwe ko tariki ya 02 Nzeri 2024, aribwo umwaka w'amashuri 2024/2025 uzatangira hakaba hafashwe icyemezo ko abarimu  bari mu buhungiro basubira mu bice bakoreramo bagakomeza akazi nkuko byari bisanzwe.

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Madame Kamala, Umujyanama w'ibyubuzima n'uburezi wa Guverineri w'intara ya Kivu ya Ruguru , yagize ati"Murabizi ko tariki ya 02 z’uku Kwezi kwa Cyenda ,ariho amashuri yose agomba gutangira mu gihugu hose ari ayigenga n’aya Leta kandi Leta iri gukora ibishoboka byose kugira ngo abana bige." 

Yakomeje agira ati"Abarimu nabo rero bagomba gukora ibishoboka bagasubira mu duce baturutsemo amashuri agatangira bariyo ibyo birafasha cyane kugira ngo abanyeshuri bazige bameze neza abayobozi b'amashuri na bo barasabwa gushyiramo imbaraga”.

Nubwo Guverinoma ivuga ibyo, abarimu bo bavuga ko bavuye mu bice bigenzurwa na M23 bahunze abagizi ba nabi bityo ko gusubirayo ari ibintu bisa naho bidashoboka.

Umuyobozi wa sosiyeti sivile muri ako gace , Gentil Karabuka , avuga ko nubwo hari abarimu bahunze M23, hari abasigaye mu kazi bari kwigisha kandi bakaba ntakibazo bafite, ahera aho asaba n'abandi kugaruka muri ibyo bice.

Bivugwa ko hatarafatwa icyo cyemezo hari abarimu bamwe na bamwe bagiye baterwa ubwoba bakabwirwa ko nibadasubirayo bazirukanwa gusa ibyo ntibibafataho.

Ku ruhande rw'abarimu basaba ko bakomereza akazi kabo mu nkambi aho bahungiye aho kugirango basubire mu gice cy'umwanzi ngo cyane ko 90% by'abahunze biganjemo abanyeshuri.

Abo barimu n’abanyeshuri bahunze baturutse muri teritwari ya Rutshuru na Masisi no mu nkengero za Rubero aho umutwe wa M23 wigaruriye utwo duce ,itwambuye ingabo za Leta ya Congo  mu ntambara bahanganyemo imaze igihe kirenga imyaka ibiri nk’uko ijwi rya America ribitangaza.

 



Izindi nkuru wasoma

DRC:Abarimu bahunze M23 basabwe guhunguka bagasubira mu kazi

Rubavu:Umwongereza n'Umuholandikazi nibo begukanye isiganwa rya Ironman 70.3

Abanyamerika basabwe gutaha ubutareba inyuma bakava muri Liban

Paris:Amahirwe ku Banyarwandakazi bitabiye imikino Olempike yatangiye kuyoyoka

Uwigeze guhanura itanga ry'Umwamikazi Elizabeth II bikaba impamo yavuze igihe Charles III azatangi



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-21 16:24:00 CAT
Yasuwe: 49


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRCAbarimu-bahunze-M23-basabwe-guhunguka-bagasubira-mu-kazi.php