English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rutsiro: Kudasezera kw’abana babo kubabuza kwivuza kandi baratanze Mutuelle de Santé

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kivumu, Akarere ka Rutsiro, baravuga ko babangamiwe no kudahabwa serivisi z’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé) nyamara baratanze imisanzu, kubera ko abana babo bubatse ingo mu buryo butemewe n’amategeko.

Aba baturage bavuga ko ikibazo cyo kuba abana babo baba babana n’abo bashakanye ariko batarasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko kibagiraho ingaruka zikomeye zirimo no kubuzwa kuvuzwa n’ubwisungane mu kwivuza, nubwo baba barishyuye.

Nyiramana, umwe mu baturage bo muri Kivumu, avuga ko imiterere y’umuryango w’umuhungu we imubuza gukurwa ku cyiciro cy’ababyeyi be, ibintu bimubuza uburenganzira bwo kwivuza uko bikwiye.

Yagize ati: “Ngo umuhungu wanjye keretse abanje gusezerana ngo nibwo bamunkuraho kandi arafunzwe. Rero mbura uko nivuza kandi naratanze mituweri. Nagiye kwivuza banca ibihumbi umunani kandi ndi umukene; narivuje biranga, n’ubu iyo ndwaye mbura uko mbigenza.”

Abaturage bavuga ko bakomeje kugeza iki kibazo ku nzego z’ibanze ariko nta gisubizo kirambye kiraboneka. Nzabahimana Florence nawe yagize ati: “Hari igihe umuntu atanga amafaranga agafata mu bihumbi icumi, makumyabiri cyangwa mirongo itatu bitewe n’uburemere bw’indwara.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umuganwa Marie Chantal, yemeye ko hari abaturage babangamirwa n’imiterere y’imiryango y’abana babo.

Yagize ati: “Umuntu yemerewe gukurwa ku cyiciro cy’ababyeyi be igihe gusa yasezeranye n’uwo babana mu buryo bwemewe n’amategeko. Iyo batasezeranye, bakomeza kubarwa nk’abari hamwe n’ababyeyi babo.”

Uyu muyobozi yasabye abaturage gukomeza kwegera ubuyobozi bakaganira ku byabafasha gukemura ibyo bibazo mu buryo burambye.

Abaturage bavuga ko bakomeje kugeza iki kibazo ku nzego z’ibanze ariko nta gisubizo kirambye kiraboneka.

Ibi bibazo byongera gutera impungenge ku buryo amategeko agenga imibanire y’abantu ashobora kugira ingaruka zifatika ku buzima bw’abaturage, cyane cyane mu bijyanye no kubona serivisi z’ibanze nk’iz’ubuvuzi. Bisaba ko ubuyobozi bushyiraho uburyo bwo gufasha imiryango ifite ibibazo nk’ibi, kugira ngo hatagira abacikanwa mu burenganzira bwabo bwo kwivuza.

Inkuru dukesha RADIO TV10



Izindi nkuru wasoma

Rutsiro: Umupadiri watanze urutonde rw’Abatutsi 9,600 bose bakicwa aracyidegembya

Rutsiro: Ari mu mikenyero y’ubugizi bwa nabi nyuma yo gushaka gutema Gitifu ngo arengere umujura

E.S CYIMBIRI-RUTSIRO:ISOKO RYO KUGEMURA IBIRIBWA MU GIHEMBWE CYA III

TVET nk’igisubizo ku bushomeri: 73,3% by’abayirangiza bahita babona akazi, bagahemba abandi

Rutsiro: Kudasezera kw’abana babo kubabuza kwivuza kandi baratanze Mutuelle de Santé



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-04-08 10:06:41 CAT
Yasuwe: 59


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rutsiro-Kudasezera-kwabana-babo-kubabuza-kwivuza-kandi-baratanze-Mutuelle-de-Sant.php