English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Bianca Fashion Hub :Agashya hamuritswe ikanzu ikoze mu note ya Bitanu.

Ikanzu Gisele yaserukanye buri wese wari waje ahabereye ibi birori muri Camp Kigali ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 20 Kanama 2022, yatunguwe no kuyibona bitewe n’uburyo ikoze ndetse n’uburyo yagize igitekerezo cyo kuyikoresha.

Uyu mukobwa uzwi nka Tania cyangwa Tanichou nk’amazina akoresha ku mbuga nkoranyambaga, ubwo yaganiraga na n'Umunyamakuru wa IJAMBO.NET ukorera mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko atari amafaranga yari yambaye ahubwo ari ifoto ya yo, kubijyanye n’aho igitekerezo cyavuye avuga ko ahitamo kwambara bitewe n’aho agiye kandi akaba akunda guhanga udushya.

Ati “Ni ifoto y’amafaranga ntabwo ari amafaranga. Ikozwe mu gitambaro gisanzwe. Ntabwo nakubwira ngo ni ukubera iki nayitekereje ariko njyewe mba mfite imyenda myinshi cyangwa se imiteguro myinshi niba ariko navuga. Ariko njyewe iyo ngeze mu guhanga udushya bitewe n’ibirori ngiyemo ndeba ibyo ngiye kwambara niba bijyanye n’icyo kirori ngiyemo, hari n’igihe ndeka kujyayo bitewe n’uko imyenda mfite cyangwa ibyo ndimo gutekereza bitajyanye n’icyo kirori.”

 



Izindi nkuru wasoma

Kigari:Hamuritswe Bisi 100 zitwara abagenzi zari zimaze igihe zitegerejwe

Rutsiro:Imodoka yari itwaye abakozi b'akarere ikoze impanuka

RUBAVU:IMODOKA YARI ITWAYE AMAFI IKOZE IMPANUKA

Gakenke: Hamuritswe uruganda rutunganya kawa.

Bigogwe:Hamuritswe igishushanyo mbonera kerekana Ibere rya bigogwe mu isura nshya nk’ahabereye ub



Author: Ndahimana Jean Pierre Published: 2022-08-22 21:54:56 CAT
Yasuwe: 211


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Bianca-Fashion-Hub-Agashya-hamuritswe-ikanzu-ikoze-mu-note-ya-Bitanu.php