English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Bigogwe:Hamuritswe igishushanyo mbonera kerekana Ibere rya  bigogwe mu isura nshya nk’ahabereye ubukerarugendo.

Umusozi w’Ibere rya Bigogwe umaze kwamamara cyane muri iyi minsi ahanini bishingiye ku bukerarugendo buwukorerwaho bushingiye ku bworozi bw’inka n’ibizikomokaho.

 

Ubu bwoko bushya bw’ubukerarugendo bwatangijwe n’umusore ukomoka mu Bigogwe witwa Ngabo Karegeya, abinyujije mu cyo yise Visit Bigogwe.

Abasura Bigogwe bagira umwanya wo kwiga byinshi ku muco Nyarwanda, bibanda ahanini ku kuragira, gukama, kuvugira inka n’ibindi.

Ubu bukerarugendo bwitabirwa n’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi byiganjemo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza na Israel.

Mu kurushaho guhesha agaciro aka gace n’ubukerarugendo buhakorerwa, kuri ubu, Sosiyete ikora ibishushanyo by’inyubako n’iminara, Zind Group, yashushanyije icyerekana imiterere ya Bigogwe nk’ahantu habereye ubukerarugendo.

Iyi sosiyete igizwe n’abasore umunani bize muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ryigisha ibijyanye na Siyansi n’Ikoranabunga (UR-CST) ifatanyije na Ngabo Karegeya yamuritse icyo gishushanyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 5 Nzeri 2022.

Mu kiganiro na IJAMBO.NET, Ngabo Karegeya, yavuze ko iki gishushanyo kigamije kubaka mu Bigogwe nk’ahantu habereye ubukerarugendo bugamije kubungabunga umuco gakondo.

Yagize ati “Dufitanye imikoranire, bansabye ko bakora igishushanyo hanyuma tukaba twashaka abashoramari bo kuhubaka. Twibanze ku kugumana ibikorwaremezo uko bisa, ikozwe n’ibiti n’ibyatsi.’’

Urebye imiterere y’igishushanyombonera byo mu Bigogwe, cyakozwe hazirikanwa umuco Nyarwanda; hateganyijwe aho gushyira ibyansi, aho ababyeyi bacundira, aho botera igishyito n’ibindi.

Mu ikorwa ryacyo hazirikanwe ku bwiza bw’inzuri zo mu misozi ya Gishwati hifashishijwe ibiti n’ubwatsi n’ibindi bikoresho gakondo biboneka imbere mu gihugu.

Yakomeje ati “Hanateganyijwe aho abantu barara ku buryo mu gihe cy’imvura abahasura badashobora kunyagirwa.’’

Muri Werurwe uyu mwaka ni bwo, Zind Group na Ngabo Karegeya binjiye mu mikoranire.

Icyo gihe bafashe amafoto yo mu Bigogwe hanyuma batangira gushushanya imiterere y’inyubako zahashyirwa.

Ngabo yavuze ko nyuma yo kumurika igishushanyombonera hagiye gutangira gushakwa uko hakubakwa.

Ati “Nyuma yo kubona igishushanyombonera, tugiye gushaka abashoramari twakorana no kuganira n’inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere n’izindi.’’

Mu byifuzo bye, Ngabo akeneye guhabwa ahantu hisanzuye ho gukorera ibikorwa by’ubukerarugendo bushingiye ku nka.

Ati “Numva mbonye aho gukorera byaba byiza.’’

Ubusanzwe abaturage bahabwa inzuri zo gukoreraho ubworozi ku butaka buba buri hagati ya hegitari eshatu kugera kuri eshanu.

Zind Group si nshya mu bijyanye no gushushanya inyubako cyangwa iminara ifite umwihariko. Ni yo yagize uruhare mu itekerezwa rya Irebero Tower bashakaga ko yakubakwa i Rebero mu bice bya Juru Park ku buso bwa metero kare 392.

Umusozi wa Bigogwe batekerejeho uherereye ku muhanda munini uva Musanze werekeza Rubavu mu Murenge wa Kanzenze.

Uyu musozi uri mu Kagari ka Nyamirango wiswe “Ibere rya Bigogwe” mu kuzirikana umukobwa witwaga Nyirabigogwe wahabaye wari ufite amabere ateze nkawo. Ugizwe n’urutare rurerure ruteye koko nk’ibere.

Amateka agaragaza ko ari ho abasirikare bo hambere ku butegetsi bwa Habyarimana bakoreraga imyitozo yo ku rwego rw’ubuparakomando bawuzamukaho ku migozi.

Uwurebesheje amaso ubwoba buragusaga kuko ari muremure cyane, ndetse ufite ibisa n’amaga y’igikeri ashinyitse rwagati, ku mutwe hakaba ibyatsi ku buryo wakeka ko ari umusatsi ufite ibara ry’icyatsi.

 

Kuri ayo mateka, hiyongereyeho no kumenyekana nk’agace kabereye ubukerarugendo bushingiye ku nka ndetse ni kimwe mu bikorwa bimaze kwamamara cyane mu Karere ka Nyabihu.



Izindi nkuru wasoma

Nigera:Perezida Bola Tinubu yaguriwe indege nshya Abaturage bibarya ahantu

William Ruto yashimye Perezida Kagame warahiriye manda nshya yo kuyobora u Rwanda

U Rwanda rugiye gutangiza umushinga wa miliyari 15$ witezweho kongera imibereho myiza y'abaturage

Afurika y'Epfo yatangaje leta nshya ihuriweho n'amashyaka ahanganye

Ngororero : Ishyaka DGPR ryijeje Gare nshya abaturage ba Kabaya



Author: Ndahimana Jean Pierre Published: 2022-09-05 18:11:00 CAT
Yasuwe: 225


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/BigogweHamuritswe-igishushanyo-mbonera-kerekana-Ibere-rya--bigogwe-mu-isura-nshya-nkahabereye-ubukerarugendo.php