English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

U Rwanda rugiye gutangiza umushinga wa miliyari 15$  witezweho kongera imibereho myiza y'abaturage 

Guverinoma y'u Rwanda igiye gutangiza umushinga wa miliyoni 15 z'amadolari ugamije guhangana n'imihindagurikire y'ibihe, kongera imibereho myiza y'abaturage binyuze mu gusubiranya ubutaka ndetse n’ubuhinzi burambye.

Uyu mushinga wiswe FIP (Forest Investment Program), ukaba ugiye gutangirizwa  mu Karere ka Huye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 06 Kanama 2024.

FIP ni umushinga wa Minisiteri y’Ibidukikije uzashyirwa mu bikorwa n’ikigo cy’amashyamba, ugakorerwa mu turere twose tw'intara y'amajyepfo ndetse n'akarere ka Gakenke mu ntara y'amajyaruguru.bMinisiteri y’Ibidukikije yatangaje ko uyu mushinga uzamara imyaka 5.

Uyu mushinga uje usanga indi itandukanye irimo uwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’amashyamba mu bice bitandukanye by’iyi Ntara y’Amajyepfo, wiswe Green Amayaga.

 



Izindi nkuru wasoma

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule yabonye indi kipe.

Abaturage bo mu cyaro cya Liria bahawe serivise z'ubuvuzi n'ingabo z'u Rwanda

Meteo Rwanda yasobanuye iby'imvura igiye kugwa mu mezi atatu ari imbere

Umuyobozi wa UNMISS yashimye byimazeyo umuhate w'ingabo z'u Rwanda

Perezida yatahanye akanyamuneza ubwo u Rwanda rwatsindaga Argentine



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-06 11:26:13 CAT
Yasuwe: 54


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/U-Rwanda-rugiye-gutangiza-umushinga-wa-miliyari-15--witezweho-kongera-imibereho-myiza-yabaturage-.php