English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Biteye ubwoba: Ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro bidasanzwe muri 2023/24-Gov. Rwangombwa.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa yatangaje ko mu 2023/2024 ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro mu buryo budasanzwe ugereranyije n’Idorali rya Amerika, bigera kuri 16,3% ugereranyije na 5% byahozeho.

Yabigarutseho kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2024, ubwo yagezaga raporo y’ibikorwa bya BNR by’umwaka wa 2023/2024 ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi.

Guverineri Rwangombwa yagaragaje ko ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 zitarangiye ndetse haniyongereyeho izatewe n’intambara y’u Burusiya na Ukraine ndetse n’izo mu Burasirazuba bwo hagati byatumye habaho ingorane mu gusubiza ubukungu aho bwahoze mbere ya 2019.

Yagaragaje ko icyuho hagati y’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga n’ibyo rutumizayo cyakomeje kwiyongera bitewe n’ibiciro by’ibicuruzwa Abanyarwanda bohereza byaguye.

Ati “Ibyo twohereza mu mahanga, ubwo ni amabuye y’agaciro, ikawa n’icyayi ibiciro byagiye hasi bituma amafaranga dukurayo yaragabanyutse.

Ingaruka nini kuri ibi ni uko icyuho hagati y’ibyo dutumiza n’ibyo twohereza cyariyongereye bigira ingaruka ku rusobe rw’ivunjisha.”

Rwangombwa yahamije ko amadovize abantu bakenera batumiza ibicuruzwa hanze yahenze cyane bituma amafaranga y’u Rwanda atakaza agaciro.

Ati “Nk’amadevize dukenera mu gutumiza ibintu hanze ugereranyije n’ayo dukura mu byo twohereza hanze ibyo byo mwese murabibona cyangwa se muranabyumva habayeho guta agaciro kw’ifaranga mu buryo budasanzwe mu mwaka ushize w’ingengo y’imari, mubona ko ifaranga ryataye agaciro kuri 16,3% ugereranyije n’Idorali ry’Abanyamerika.”

Akomeza agira ati “Uyu mwaka birasa nk’aho byagabanyutse ariko tubona n’ubundi tubaze umwaka usanzwe atari umwaka w’ingengo y’imari mu 2023, uguta agaciro kw’ifaranga byari kuri 18%, uyu mwaka tubona bizaza kimwe cya kabiri cyayo bikaba 9%.”

Yanavuze ko nubwo bigaragara ko uguta agaciro kw’ifaranga bizagabanyuka ariko n’ubundi bikiri hejuru kuko ubundi byabaga ari hafi kuri 5%.

Ati “Icyo kibazo cyo kuba ubukungu bwarateye imbere ibitumizwa hanze bikazamuka cyane kandi ibyoherezwa hanze byarahuye n’imbogamizi ku rwego mpuzamahanga kuko ibiciro byamanutse bigatuma icyuho cyiyongera.”

Agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’Amadorali ya Amerika kagabanutseho 3.73% mu mpera za Kamena 2024, bikaba hasi cyane y’igabanuka rya 8.76% ryagaragaye muri Kamena 2023.

 



Izindi nkuru wasoma

Rubavu: Abarwanyi batatu baturutse mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR bishyikirije Leta y’u Rwanda.

Undi munyamakuru arasezeye! Ibyo wamenya kuri Lorenzo wari inyenyeri kuri Radio Rwanda.

Afande Kagame aramutse ampaye ubutaka muri Kigali nahubaka Hoteli -Gen. Muhoozi.

Bitunguranye Byiringiro Lague wifuzwaga cyane na Rayon Sports, yasinye umwaka n’igice muri Police

Abantu 12 bakubiswe n’inkuba bane muri bo bahita bitaba Imana.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-19 09:11:00 CAT
Yasuwe: 172


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Biteye-ubwoba-Ifaranga-ryu-Rwanda-ryataye-agaciro-bidasanzwe-muri-202324Gov-Rwangombwa.php