Burundi: Perezida yatunze agatoki abubaka inzu zitajyanye n’icyerecyezo.
Mu kiganiro n’abayobozi batandukanye b’Abarundi Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yatunze agatoki abubaka inzu mu ntara ya Bujumbura by’umwihariko mu gace ka Tenga, abateguza ko mu mwaka wa 2060 hazaba harabaye isibaniro y’amabandi ndetse n’ibisambo.
Iki kiganiro Evariste ya gitambukije ku munsi wejo tariki ya 24 Nzeri 2024, aho yabanje kugaragaza ko atishimiye abantu biremereza , bakanga gukurikiza amategeko baba barashyiriweho kandi ariyo nzira nziza yo kugira umutuzo.
Perezida Evariste Ndayishimiye yagize ati’’ Ikintu cyambere cyona kikanonona n’igihugu ni ukutumva no kutumvira. Icyo nicyo cyishe ubu Burundi. Niba mushaka gutera imbere, reka mbabwire ibintu bibi tugomba kubanza kureka kugira ngo dukire indwara turwaye.’’
Ndayishimiye yasabye abayobozi bose b’igihugu by’umwihariko ab’i Bujumbura ko bagomba kugendera kuri gaahunda y’igihugu bihaye ya 2040 na 2060, hanyuma bagaharanira iterambere ry’igihugu n’abaturage muri rusange.
Muri iyi ntama kandi Evariste yashimangiye ko imyubakire iri mu gace ka Tenga ko igomba kuvugururwa mu maguru mashya kubera ko iramutse itavuruwe yazateza ikibazo gikomeye cyirimo no kuba indiri y’amabandi ndetse n’abicanyi.
Ati’’ Nimumbwire, abantu muba mu i Tenganimumbwire icyerecyezo cyo mu i Tenga mu mwaka wa 2060. Nimumbwire? Ibisambo biziba mu Kamenge, muri Centre Ville n’ahandi none umupolisi azanyurahe ko mwahujuje akajagari katagira imihnda n’amatara, nimumbwire azanyurahe naza?
Yakomeje avuga ko akajagari kazaba ari kenshi muri Tenga ko amabandi yose y’umujyi azajya ataha aho muri Tenga.
Perezida Evariste Ndayishimiye yasabye ba Guverineri bose ko bagomba guhindura imikorere n’imikoreshereze, bakagendera kuri gahunda yashyizweho na Leta, kandi bagakora icyo abaturage babategerejeho.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show