Perezida Ruto na Visi Perezida we Gachagua bashyizwe mu gatebo kamwe ko kweguzwa.
Umushinga wo kweguza Gachagua umaze iminsi mike ugejejwe mu Nteko Ishinga Amategeko, nayo yatangiye gukusanya ibitekerezo mu baturage nk’uko amategeko abiteganya mbere yo kuwutorera.
Ibi biri kuba mu gihe muri iki gihugu hari inkubiri ikomeye yo kweguza Visi Perezida Rigathi Gachagua.
Abaturage kandi basabye ko Visi Perezida niyegura,na Perezida Ruto agomba kubavira muri Guverinoma.
Gukusanya ibitekerezo byo kweguza Visi Perezida wa Kenya, byatangiye ku wa Gatanu utangirira mu duce twa Nyeri ho hadutse imyigaragambyo yamagana uwo mushinga wo kweguza Visi Perezida, bavuga ko bari bahawe ruswa mbere na mbere kugira ngo bawushyigikire.
Mu duce twa Bomas naho habaye imyigaragambyo, abaturage bavuga ko mu gihe Visi Perezida yegujwe, akwiriye kujyana na Perezida Ruto cyane ko ngo bagiye ku buyobozi bafatanyije.
Mu makuru twari twatambukije hano ku ijambo.net mu minsi ishije twari twababwiye ko umushinga wo kweguza Visi Perezida wa Kenya wagejejwe mu Nteko, aho yashijwaga ibyaha 11birimo imyitwarire idahwitse, kunyuranya n’Itegeko Nshinga, gusuzugura Umukuru w’Igihugu, ruswa n’ibindi bitandukanye.
Perezida Ruto ntago abanye neza na Visi Perezida we cya ne ko Perezida Ruto yamukuye muri WhatsApp Group yabanagamo n’Umukuru w’Igihugu, atangira no kwimwa amakuru ya gahunda z’akazi ku geza ubu akaba ari hagati nk’ururimi.
Nsengimana Donatien.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show