Macron byamunaniye: Perezida Tshisekedi yanze kwitabira ibiganira bimuhuza na Kagame.
Perezida Paul Kagame na Tshisekedi bari bari bitabiriye intama y’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa ikaba yari yabereye.
Muri iyi ntama kandi Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yatangaje ko yateganyaga guhuriza mu biganiro Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Antoine Tshisekedi.
Uyu mugambi wo guhuza aba bakuru b’ibihugu Macron ntiyawugezeho kubera ko Perezida wa Congo Félix Antoine Tshisekedi wivumbuye kuri Emmanuel Macron bituma ibi biganiro bitagerwaho.
Amakuru aturuka i Paris avuga ko Tshisekedi yivumbuye agataha imirimo y’iyi nama itarangiye, mu rwego rwo kwanga kuvuga ku makimbirane akomeje kuzamura intera mu burasirazuba bwa Congo.
Macron wagaragaje ko umubano w’u Rwanda na RDC ucyifashe nabi yashimye imbaraga Angola ikomeje gushyira mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi, ashimangira ko u Bufaransa bushyigikiye ibiganiro bya Luanda bimaze igihe biba.
Yagize ati"Turasaba RDC n’u Rwanda kugera ku masezerano, kandi Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) bishyigikiye ziriya mbaraga zo ku rwego rw’akarere".
Yakomeje avuga ko M23 imaze igihe irwana n’Ingabo za Leta ya RDC n’Ingabo z’u Rwanda zishinja kuyifasha bagomba gusubira inyuma, hanyuma Leta ya Congo igasenya ihererye mu mizi umutwe wa FDLR.
Macron kandi yanavuze ko n’ubwo bitakunze ko ahuza Perezida Kagame na Tshisekedi, imbaraga za buri ruhande zikenewe kugira ngo umusaruro uboneke ku b’ibihugu byombi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show