English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Burundi:Hategerejwe ibizamini by'umwana bikekwako yaba yishwe na Ebola

Umuyobozi w'ibitaro bya Kamenge biherereye mu Majyaruguru y'umujyi wa Bujumbura yatangajeko hagombagufatwa ingamba z'ubwirinzi kandi abakozi nabo bakavugako bagomba gukaza ubwirinzi no kuba maso nyuma yuko ku wa kane tariki ya 02 Gicurasi muri ibyo bitaro hapfiriye umwana azize indwara ariko bigakekwako ari Ebola yaba yamuhitanye.

SOSMedia Burundi yatangajeko uwo murwayi yari hagati y'imyaka 7 na 8 akaba yakomokaga mu gihugu cya Repubukika Iharanira Demukarasi ya Congo nkuko amakuru bahawe n'ubuyobozi bw'ibitaro bya Kamenge yabivugaga.

"Ibimenyetso uwo mukobwa muto yerekanye  harimo kuva amaraso mu mazuru no mu kibuno niyo mpamvu twagize ubwoba."

Umurwayi yakiriwe mu ndembe aho bavurira abana,Nibura abantu batanu barimo abaforomo begeranye nawe bashyizwe mu kato amasaha make. inyubako zarimo ishami bireba hamwe n'ahahegereye hahise hasukurwa.

"Abantu bavugwa boherejwe mu rugo.Ibizamini byarakozwe ibisubizo bitegerejwe ku wa Kabiri utaha,."uyu ni uwavuganye n'ikinyamakuru,wongeyeho ko nubwo twatinyaga abarwaza nta bimenyetso by'indwara ya Virusi ya Ebola bari bafite."

Umuforomo kazi yatangajeko Nyina wa Nyakwigendera ari kwitabwaho n'abaganga ,amakuru akomeza avugako umwana yari mu rugo kuva tariki ya 25 Werurwe umunsi yatangiriye kwerekana ibimenyetso.

Mu Burundi nta kindi kibazo gifitanye isano na Virusi yica cyigeze gitangazwa n'inzego z'ubuzima.

 



Izindi nkuru wasoma

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UHEREREYE CYABARARIKA MURI MUSANZE

Rusizi:Habonetse umurambo wa DASSO bikekwaho yaba yishwe

Umuntu wa mbere mu Rwanda yabazwe ikibyimba cyo mu bwonko mu buryo budasanzwe

Gufunga insengero byaba bigiye gukurikirwa no kuzigabanya- RGB yatanze inama

Tshisekedi arwariye mu Bubiligi baravugwa ko yaba arembejwe n'umutima



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-05-05 10:56:24 CAT
Yasuwe: 186


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/BurundiHategerejwe-ibizamini-byumwana-bikekwako-yaba-yishwe-na-Ebola.php