English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Gufunga insengero byaba bigiye gukurikirwa no kuzigabanya- RGB yatanze inama

Ikigo cy'igihugu cy'imiyoborere RGB, cyatanze inama ku banyamadini bafite insengero zicucitse hirya no hino ko bagomba kubyaza umusaruro ubutaka  aho kugirango bakomeze bubake insengero zimwe zitanafite ibisabwa byose.

Ibi ni ibyagarutsweho n'Umuyobozi mukuru wa RGB, Dr Kayitesi Usta, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 05 Kanama 2024, mu kiganiro waramutse Rwanda  aho yatanze urugero kuri ADEPR,avuga ko buri Kagali bafitemo insengero ngo kuko iri torero rifite izisaga 3000 mu gihugu hose.

Dr Kayitesi yagarutse ku cyemezo cyimaze iminsi cyo gufunga insengero,avuga ko impamvu ari ukurengera uburenganzira bw'Abanyarwanda  muri rusange.

Ati"Nta dini rifatika rikora ibyemewe n'amategeko ryahagaritswe hafunzwe ahantu hatujuje ibisabwa."

Yakomeje avuga ko ubu Abanyamadini bakagombye kureba kure bityo aho kubaka insengero nyinshi hirya no hino bagafata ubwo butaka bakabubyaza umusaruro.

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gufungwa insengero zigera ku 5600 nyuma y'ubugenzuzi bwakozwe ndetse bugikomeje kugirango harebwe insengero zujuje ibisabwa byose kugirango abe arizo zikomeza gukora.

Ibisabwa kugirango urusengero rwemererwe gukomeza gukora harimo kuba Umuyobozi yarize Theologie ku rwego rwa Kaminuza, inyubako ikomeye, ifite imirandankuba, hari amapave muri Parking, hari isuku ihagije(amazi,toilets), rufite Sound Proof, rufite icyuma gisaka imodoka ndetse n'utwuma dusaka ibisasu.

 



Izindi nkuru wasoma

Amajyaruguru:Insengero 55 zigiye gusenywa burundu

Perezida Kagame yakomoje kubyo gusoresha insengero

Mu byumweru bibiri gusa hamaze gufungwa insengero zisaga 7700

Gen.Patrick Nyamvumba yatanze impapuro zimwemerara guhagarira u Rwanda muri Tanzania

Gufunga insengero byaba bigiye gukurikirwa no kuzigabanya- RGB yatanze inama



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-05 11:56:39 CAT
Yasuwe: 144


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Gufunga-insengero-byaba-bigiye-gukurikirwa-no-kuzigabanya-RGB-yatanze-inama.php