Rusizi:Habonetse umurambo wa DASSO bikekwaho yaba yishwe
Mu Karere Ka Rusizi mu Murenge wa Nyakabuye habonetse umurambo w'umukozi w'urwego rwa DASSO wasanzwe hafi y'ikiraro bikaba bikekwa ko yaba yishwe.
Ubuyobozi bw'Umurenge buvuga ko mu masaha ya mu gitondo Saa 8h20 aribwo abaturage bamenyesheje ubuyobozi ko babonye umurambo.
Umunyamabanga Nshigwabikorwa w'Umurenge wa Nyakabuye, Kamili Kimonyo avuga ko Ahishakiye Jean Claude wakoreraga urwego rwa DASSO yiriwe mu kazi ku wa Gatatu ko kugenzura isuku, nimugoroba ajya gufata agacupa, bigeze nijoro saa 21h00 arataha.
Akomeza avuga ko aho Nyakwigendera anyura ataha ari ahantu mu ishyamba hadatuwe bisaba kugenda Km2 utaragera ahatuwe n'abantu.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo hafi y’ikiraro cya Rubyiro, mu mudugudu wa Nkanga mu kagari ka Kiziho habonetse umurambo w’uyu Ahishakiye Jean Claude bikekwa ko yishwe.
Kamili Kimonyo avuga ko Bikekwa ko Nyakwigendera yaba yishwe, ati" “Birakekwa ko yishwe kuko ntabwo yaguye, gusa ibyo bivugwa biracyari mu iperereza.”
Uwo muyobozi yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda kugenda n'ijoro ntampamvu kandi bakirinda kunyura mu nzira babona zishobora kuba zabatera ibibazo.
Ahishakiye Jean Claude wari ufute imyaka 31 asize umugore n'umwana umwe.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show