Byasabye iminota 120 kugira ngo APR FC imanike igikombe cy’Intwari.
Ikipe ya APR FC yatwaye ikombe cy’Intwari nyuma yo gutsinda Police FC kuri Penalite 4-2 nyuma yo kunganya 0-0 mu minota 120.
Ku isaha ya saa kumi n’iminota 47, nibwo umukino wa APR FC na Police FC watangiye. Uyu mukino watangiye ikipe ya APR FC yataka izamu rya Police FC ariko aba basore ba Mashami Vincent batangira bihagararaho.
Ku munota wa 5 gusa, ikipe ya APR FC yazamukanye umupira binyuze mu kibuga hagati ba myugariro ba Police FC bararangara gato rutahizamu Hakim Kiwanuka asigaranye n’umuzamu ateye ishoti igitego nticyajyamo.
APR FC yakomeje kwataka izamu rya Police FC wabonaga ifite imbagara nke ndetse n’ubundi abataka ba APR FC bakomeza kutabyitwaramo neza imbere y’izamu rya Police FC.
Ku munota wa 16, ikipe ya Police FC yaje kuzamukana umupira ku ruhande rw’ibumoso, Ani Elidjah wari wasabiyeyo umupira yacenze Ndayishimiye Diedonne uzwi nka Nzotanga ateye ishoti Niyigeza Clement awukuramo.
Ikipe ya Police FC yakomeje kwataka cyane nayo wabonaga yahumutse kuko ku munota wa 19, abasore barimo Zidane na Mugisha Didier baje guhanahana umupira ariko bakase santire imbere y’izamu usanga aho Ani Elidjah yari ahagaze ashyize mu izamu Pavel Nzilla ahita awukuramo.
Ku munota wa 24, ikipe ya Police FC yahushije igitego ku mupira muremure wari utewe na Ishimwe Christian ugeze mu bwugarizi bwa APR FC Alioun Souane arawuhusha Ani Elidjah arawufata ariko ateye mu izamu uca hanze gato.
Ikipe zombi zakomeje gukinira umupira hagati mu kibuga ndetse wabonaga usibye amakosa nta kindi zirimo gukina kuko ntizigeze zongera kurema amahirwe, igice cya mbere kirangira ari 0-0.
Igice cya Kabiri cyatangiye ikipe zikina ubona ko zirimo gutinyana cyane kuko wabonaga kugera imbere y’izamu ku mpande zombi birimo kugorana cyane.
Ku munota wa 52, ikipe ya APR FC yaje kuzamukana umupira yihuta cyane binyuze kuri rutahizamu wayo Mugisha Gilbert ageze mu rubuga rw’umuzamu wa Police FC ahanahana umupira na Lamine Bah ariko ahereje Ruboneka Jean Bosco ateye mu izamu uca hejuru cyane.
Ku munota wa 62, ikipe ya APR FC nyuma yo guhusha igitego Dàrco Novic yaje guhita asimbuza yinjizamo abakinnyi barimo Djibril Ouattara ndetse na Niyibizi Ramadhan hasohoka abarimo Hakim Kiwanuka ndetse na Lamine Bah.
Ikipe ya APR FC nyuma yo kwinjizamo aba bakinnyi imbaraga zabaye nyinshi ndetse igenda ihusha amahirwe akomeye kuko abakinnyi ba Police FC wabonaga barushye cyane ku buryo abafana bahamagaye umutoza Mashami Vincent kugirango asimbuze.
Ku munota wa 77 ikipe ya APR FC yahushije igitego nyuma y’ishoti rikomeye cyane ryatewe na Niyigena Clement wari muri metero nka 25 ariko umuzamu Niyongira Patient awukuyemo habura undi mukinnyi usubizamo.
Nyuma yaho ikipe Police FC ihushije igitego, Mashami Vincent yaje guhita asimbuza akuramo Mugisha Didier yinjizamo Muhozi Fred wabonaga akomeje ubusatirizi bwe bwari bufite intege nke.
Rutahizamu mushya wa APR FC ku munota usaga uwa 85 yaje guhagurutsa abafana nyuma yo gukora utuntu tugaragaza ko nibura ari umwataka mwiza kuko hari imipira 2 yahaye Mugisha Gilbert gushyira mu izamu aba ari byo bimugora kandi byari byo byoroshye.
Ikipe ya APR FC yaje gusimbuza umutoza Dàrco Novic akuramo rutahizamu Denis Omedi yinjizamo Tuyisenge Arsene wabonaga arimo gushaka uko igitego cyaboneka hakirindwa iminota 30 y’inyongera.
Iminota 4 y’inyongera yashyizweho yarangiye ikipe zombi nta n’imwe igize icyo ikora ndetse iminota 90 irangira ari 0-0, hitabazwa iminota 30 y’inyongera.
Iminota 30 y’inyongera, ikipe ya APR FC yatangiye ifite imbagara nyinshi bijyanye n’amaraso mashya yongewemo ariko ikipe ya Police FC yo ikomeza gucungana n’iminota gusa.
Ikipe ya APR FC yari yakinnye neza muri iyi minota, Niyigena Clement yaje guhabwa ikarita y’umutuku nyuma yikosa yakoreye Ani Elidjah agahabwa ikarita y’umuhondo ya Kabiri ari nayo yavuyemo umutuku.
Dàrco Novic yaje guhita asimbuza hinjiramo Nshimirimana Yunusu na Nshimirimana Ismael hasohoka Dauda Yussif Seidu na Mugisha Gilbert ariko n’ubundi ikipe zombi zikomeza gukanirana kugeza iminota 30 y’inyongera irangiye ari 0-0.
Haje kwitabazwa panalite, ikipe ya Police FC yari yiyizeye itsindwa na APR FC Penalite 4-2, bituma iyi kipe y’ingabo z’igihugu itwara igikombe cy’Intwari.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show