English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
DJ Miller yitabye Imana azize uburwayi bita Stroke


Yanditswe na Chief Editor. 2020-04-05 15:13:57

Uwari icyamamare mu Rwanda kubera kuvanga imiziki Karuranga Virgile wari uzwi ku mazina ya DJ Miller yitabye Imana kuri iki Cyumweru azize uburwayi nyuma y’iminsi mike ashyizwe mu bitaro by’Umwami Faisal nyuma yo kugaragaza ibimenyetso by’indwara ya ‘Stroke’.

DJ Toxxyk babanaga muri Dream Team DJs yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru  ko uyu mugenzi wabo yari amaze iminsi arwaye ati”Nibyo yitabye Imana ubu mukanya gato gashize, yari amaze iminsi ari kwa muganga.”

Amakuru ava mu nshuti ze za hafi avuga ko mu ntangiriro z’iki cyumweru aribwo yashyizwe mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal nyuma yo kugira ibimenyetso by’indwara ya stroke itera guturika kw’imitsi y’ubwonko.

DJ Miller wari ufite imyaka 29, yatangiye uyu mwuga wo kuvanga imiziki mu 2012 atojwe na DJ Karim bahuriye mu itsinda rya Dream Team DJs.

Yacuranze mu bitaramo bitandukanye bya Rock Events bikunze kuba harasirwamo ibishashi bitangiza umwaka, muri Waka Warrior Race 2015, mu birori byo Kwita Izina mu 2015, n’ibitaramo bya New Years’ Vibes. Yibukirwa cyane ku gucurangira Sauti Sol ubwo bari mu rugendo rwa album yabo ya ‘Live and Die in Africa’ mu 2016, yanacuranze mu birori bya Jameson Connects Rwanda Party.

Ni umwe mu bavanga imiziki wari umaze kwandika izina rikomeye aho yanakoranaga n’abahanzi b’ingeri zose mu ndirimbo zitandukanye. Yakoranye na Butera Knowless, Dream Boys na Riderman indirimbo yitwa “Iri Joro ni Bae”.

Yakoranye kandi na Social Mulla mu ndirimbo yitwa Stamina, Un Million c’est Quoi na Peace ndetse na Belle yahuriyemo na Peace na Urban Boys.

Mu mwaka ushize yari yashyingiranywe na Hope Nigihozo ndetse mu Ukuboza bibaruka imfura y’umukobwa bise “Shani”.

 



Izindi nkuru wasoma

Vigoureux wamenyekanye mu kuzamura impano z’abakinnyi bakiri bato yitabye Imana.

Cristiano Ronaldo yakoze ibitarigeze bibaho ku rubuga rwa YouTube

Rwanda Shima Imana 2024 yagarutse muri Stade Amahoro

Umuyobozi w'ibitaro arakekwaho kwica umwana

Gen Muhoozi aratabariza Umudepite uri muri gereza wazize kuba amushigikiye



Author: Yanditswe na Chief Editor Published: 2020-04-05 15:13:57 CAT
Yasuwe: 547


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
DJ-Miller-yitabye-Imana-azize-uburwayi-bita-Stroke.php