English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DR Congo yasabye ko u Rwanda rwahabwa ibihano bikaze 

Repubulika ya Demokarasi ya Congo irasaba amahanga gufatira u Rwanda ingamba zikaze, nyuma yuko raporo y'inzobere z'Umuryango w'Abibumbye yongeye kurushinja gufasha inyeshyamba za M23.

Raporo y'inzobere za ONU ishinja u Rwanda kugira abasirikare bagera ku 4,000 mu burasirazuba bwa DR Congo barwana ku ruhande rw'izo nyeshyamba.

Izo nzobere za ONU zavuze ko abasirikare b'u Rwanda bataruta umubare w'abarwanyi ba M23 ku butaka bwa DR Congo, kugeza hagati muri Mata (4) uyu mwaka abarwanyi ba M23 byibazwaga ko bagera ku 3,000.

Leta ya DR Congo ihamagarira "ibihugu byose bishyira mu gaciro, bishishikajwe n'amahoro n'ubutabera, hamwe n'amahanga yose, gufata ingamba zikaze za politike, z'ubukungu n'ubucamanza ku Rwanda n'abayobozi barwo".

Nta cyo leta y'u Rwanda yari yatangaza kuri ibi bishya byatangajwe na leta ya DR Congo.

Mu gusubiza kuri iyo raporo, u Rwanda ntirwahakanye icyo kirego ndetse rwavuze ko leta ya DR Congo nta bushake bwa politike ifite bwo gucyemura amakuba yo mu burasirazuba, bukize ku mabuye y'agaciro, bumaze imyaka ibarirwa muri za mirongo buri mu mvururu.

Umuvugizi wa leta y'u Rwanda yavuze ko DR Congo ifite ubushobozi bwose bwo guhosha uko ibintu bimeze niba ibishaka "ariko kugeza igihe izabikorera u Rwanda ruzakomeza kwirwanaho".

Itangazo rya minisiteri yo gutangaza amakuru rivuga ko DR Congo yamenye iby'iyo raporo nshya y'inzobere za ONU, yagejejwe kuri Perezida w'Akanama k'Umutekano ka ONU ku itariki ya 31 Gicurasi uyu mwaka.

Itangazo rihuriweho ry'ihuriro AFC (Alliance Fleuve Congo) na M23 ryasubije kuri iyi raporo ubwo yasohokaga mbere yuko itangazwa ku mugaragaro, rivuga ko inzobere za ONU zagoretse ibintu, bikaba bishobora "gutambamira ishyirwaho ry'amahoro arambye".

 



Izindi nkuru wasoma

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule yabonye indi kipe.

Abaturage bo mu cyaro cya Liria bahawe serivise z'ubuvuzi n'ingabo z'u Rwanda

Meteo Rwanda yasobanuye iby'imvura igiye kugwa mu mezi atatu ari imbere

Umuyobozi wa UNMISS yashimye byimazeyo umuhate w'ingabo z'u Rwanda

Perezida yatahanye akanyamuneza ubwo u Rwanda rwatsindaga Argentine



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-12 10:33:01 CAT
Yasuwe: 115


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DR-Congo-yasabye-ko-u-Rwanda-rwahabwa-ibihano-bikaze-.php