DRC: Iri kudagadwa kubera ubutitsa bw’abaturuka muri Afurika y’Epho.
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifite ubwoba ko hari bari guturuka muri Afurika y’Epfo bafite umugambi mubisha wo kuyihungabanyiriza umutekano.
Ambasade ya DRC muri Afurika y’Epfo yabitangaje kuri uyu wa 20 Nzeri 2024 ‘’aba bafite umugambi mubi’’ bari gushakira ibyangombwa hasi kubura hejuru mu nzira zinyuranyije n’amategeko.
Ambasade ya DRC iti:’’ Muri ibi bihe Leta ya Kinshasa ishaka kugarura amahoro mu gihugu, twamaze kumenya ko hari abafite umugambi mubi wo kuvogera igihu cyacu bakakibuza umudendezo ubu barajwe ishinga no gushaka Visa binyuze mu buryo bwa magendu. Ibi bikaba bishobora ku bafasha kwinjira muri DRC bavuye muri Afurika y’Epfo.
Ambasade ya DRC yasabye Guverinoma y’Afurika y’Epfo, by’umwihariko abafite mu nshingano urwego rw’iki gihugu rushizwe abinjira n’abasohoka na sosiyete z’indege zikorera ingendo muri DRC kuaba maso bagasuzuma ibyangombwa byabo.
Aya makuru agiye hanze mu gihe ingabo za DRC ziri mu ntambara ikomeye n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, na nyuma y’uko mu mezi ya tambutse tariki ya 19 Gicurasi 2024 umutwe witwaje intwaro wiyise New Zaire wari wagerageje guhirika ku butegetsi Perezida wa Congo Tshisekedi.
NSENGIMANA Donatien.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show