English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC:Abagize Sena icyuye igihe batangingiye gukorwaho iperereza

Minisitiri w'Ubutabera muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Constant Mutamba yatangaje ko hatangiye Iperereza kuri bamwe mu bari bagize Sena icyuye igihe bakaba bakekwaho kunyereza umutungo wa Sena.

Ibiro ntaramakuru by'Abanyekongo bitangaza ko Minisitiri w'Ubutabera yabigaragarije Perezida w'ibiro by'umutwe w'Inteko Inshinga Amategeko, Pascal Kindwelo mu nama yabereye mu ngoro y'abaturage.

Iri Perereza rigamije kwerekana igitekerezo no kurwanya ibyaha by'imari mu bigo bya Leta aho Constant Mutamba yagize ati"Nkuko mubizi hari ibintu byakwirakwijwe ku bijyanye no kunyereza amafaranga kw'ibiro bya Sena bicyuye igihe.

Byari ikibazo rero kuri twe cyo kwizera no kwizeza ibiro by'agategenyo ingingo z'iperereza y'ubucamanza twakoze kugirango abasenateri barunze imishandiko y'amafaranga ku umucyo ku ifoto yazengurutse aho twabonye bari abasenateri barunze imishandiko y’amafaranga ku meza .Nta kintu na kimwe kizamera nka mbere kandi iperereza nirirangira ni bwo tuzashyiraho ibitekerezo rusange ku ngamba zihutirwa kandi zizafatwa. ”

ku wa 16 Nyakanga nibwo Minisitiri w'Ubutabera yari yasabye ko ubugenzacyaha butangira iperereza byihutirwa ku gukekwaho icyaha  cyo kunyereza umutungo kuri bamwe mu bagize Sena.

Tanguma Tomongonde Mossai, umusenateri w’icyubahiro wabaye na perezida w’agateganyo w’ibiro bicyuye igihe, ngo yari yaravuganye n’Umugenzuzi mukuru w’imari ku bijyanye n’amafaranga 8.092.000.000 y’amafaranga y’Abanyekongo, cyangwa miliyoni 3 z’Amadolari ya Amerika, kuri we yanyerejwe na Sena y’agateganyo.

 



Izindi nkuru wasoma

APAKAPE-RUTSIRO:ITANGAZO RYO GUPIGANIRA AMASOKO YO KUGEMURA IBIKORESHO BY'IGIHEMBWE CYA MBERE

Perezida wa Sena y'u Rwanda yakiriye Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko ya Algeria

E.S CYIMBILI-RUTSIRO/ ITANGAZO:ISOKO RYO KUGUMURA IBIRIBWA BY'IGIHEMBWE CYA MBERE 2024+2025

Nyuma y'igihe gito atsinze amatora Masoud Pezeshkian yarahiye nka Perezida wa Iran

U Rwanda na DRC byemeranije agahenge katazwi igihe kazamara



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-07-17 23:31:32 CAT
Yasuwe: 75


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRCAbagize-Sena-icyuye-igihe-batangingiye-gukorwaho-iperereza.php