English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

U Rwanda na DRC byemeranije agahenge katazwi igihe kazamara

Mu nama ya mbere yahuje ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga ba DR Congo n’u Rwanda bashya, bemeranyije agahenge “hagati y’impande zishyamiranye mu burasirazuba bwa DRC” kazatangira ku cyumweru tariki 04 z’ukwezi gutaha kwa Kanama.

Ni umwanzuro wafatiwe mu nama yabereye i Luanda muri Angola ku wa kabiri hagati ya Thérèse Kayikwamba Wagner ku ruhande rwa Congo na Olivier Nduhungirehe ku ruhande rw’u Rwanda, bahujwe na mugenzi wabo Tete Antonio wa Angola.

Mu matangazo yasohowe na minister z’impande zombi, u Rwanda na DR Congo, bavuze ko ako gahenge kazagenzurwa n’urwego ruhuriwe rw’ubugenzuzi ku bibazo by’umutekano hagati y’u Rwanda na DR Congo.

U Rwanda ruvuga ko “rukomeje ubushake bwo kugera ku mahoro arambye mu karere mu gukemura impamvu muzi z’aya makimbirane”.

DR Congo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ndetse Perezida Félix Tshisekedi yakomeje kuvuga ko atazaganira na M23, avuga ko u Rwanda ari rwo ruyiri inyuma.

U Rwanda ruhakana gufasha M23, gusa mbere rwagiye rusabwa gutegeka M23 guhagarika imirwano no kubahiriza agahenge, bigakorwa.

Aka gahenge kemeranyijwe na DR Congo n’u Rwanda mu gihe agahenge k’ibyumweru bibiri kategetswe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ntangiriro z’uku kwezi kari kararangiye, ndetse hamaze iminsi havugwa imirwano mu bice by’intara ya Kivu ya Ruguru.

Ntihatangajwe igihe agahenge gashya kemeranyijwe kizamara.



Izindi nkuru wasoma

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule yabonye indi kipe.

Abaturage bo mu cyaro cya Liria bahawe serivise z'ubuvuzi n'ingabo z'u Rwanda

Meteo Rwanda yasobanuye iby'imvura igiye kugwa mu mezi atatu ari imbere

Umuyobozi wa UNMISS yashimye byimazeyo umuhate w'ingabo z'u Rwanda

Perezida yatahanye akanyamuneza ubwo u Rwanda rwatsindaga Argentine



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-31 09:03:49 CAT
Yasuwe: 79


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/U-Rwanda-na-DRC-byemeranije-agahenge-katazwi-igihe-kazamara.php