English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida wa Sena y'u Rwanda yakiriye Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko ya Algeria

Ku wa Mbere tariki ya 11 Kanama  2024, Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr. Kalinda Francois Xavier, yakiriye mu biro bye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko wa Algeria, Ibrahim Boughali, baganira ku bufatanye bw’ibihugu byombi.

Ibrahim Boughali waje ahagarariye Perezida wa Algeria Abdelmadjid Tebboune mu muhango wo kurahira kwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame nk'uko abisobanura.

"Hano naje mpagarariye Perezida wa Algeria, Abdelmadjid Tebboune, ku butumire bw’inshuti ye Paul Kagame. Ni ikimenyetso cy’imibanre myiza y’ibihugu byacu byombi n’ubushake bwo gukomeza gutera imbere twagura umubano mu nzego zitandukanye hagati y’ibihugu byacu."

Ibrahim Boughali kandi yashimye uburyo igikorwa cyo kurahira kwa Perezida wa Republika cyari giteguye neza.

Perezida wa Sena y’u Rwanda Dr. Kalinda Francois Xavier asobanura ko ibiganiro byabo byari bigamije kureba uko bashimangira umubano w’ibihugu byombi kuko usanzwe ari mwiza.

U Rwanda na Algeria bisanganywe ubufatanye mu burezi, ubuzima, ubucuruzi, n’ikoranabuhanga.

Mu bijyanye na diplomasi Algeria ifite uyihagarariye mu Rwanda ufite icyicaro i Kigali, naho uhagarariye u Rwanda muri Algeria akagira icyicaro mu Misiri.



Izindi nkuru wasoma

DRC: Perezida Tshisekedi kera kabaye avuze ikihishe inyuma y’imfungwa zapfiriye muri Makala.

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule yabonye indi kipe.

Abaturage bo mu cyaro cya Liria bahawe serivise z'ubuvuzi n'ingabo z'u Rwanda

Meteo Rwanda yasobanuye iby'imvura igiye kugwa mu mezi atatu ari imbere

Umuyobozi wa UNMISS yashimye byimazeyo umuhate w'ingabo z'u Rwanda



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-08-13 11:21:07 CAT
Yasuwe: 57


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-wa-Sena-yu-Rwanda-yakiriye-Perezida-wInteko-Ishinga-Amategeko-ya-Algeria.php